wex24news

ndege ya Perezida wa Venezuela yafashwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu wa 2 Nzeri 2024 zafashe indege ikoreshwa na Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibihano bitandukanye zamufatiye.

US seizes Venezuela President Nicolas Maduro’s airplane in the Dominican Republic

Ibiro bya Amerika bishinzwe ubutabera byasobanuye ko iyi ndege ya Dassault Falcon 900EX ifite agaciro ka miliyoni 13 z’Amadolari, yafatiwe muri Repubulika y’Abadominikani.

Muri Kanama 2019, Perezida wa Amerika yaciye iteka ribuza Abanyamerika kugirana ibikorwa by’ubucuruzi na Perezida Maduro, abamuhagarariye ndetse n’abandi bari mu butegetsi bwe. Ni igihano cyakurikiye icyaha uyu Mukuru w’Igihugu yashinjwaga cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Icyo gihe, ibiro bya Amerika bishinzwe ubucuruzi byashyizeho uburyo bwo kugenzura ibikoresho bigenerwa igisirikare n’urwego rw’ubutasi bya Venezuela.

Nyuma y’iperereza ryakozwe mu mpera za 2022 no mu ntangiriro za 2023, ibi biro byagaragaje ko abantu bafite aho bahurira na Perezida Maduro bifashishije ikigo cyo mu birwa bya Caraïbes kugira ngo bagure iyi ndege mu majyepfo ya Leta ya Florida.

Ngo ubwo yari imaze kugurwa, yanyujijwe muri cya gihugu cyo muri Caraïbes, ijyanwa muri Venezuela. Ibi biro byemeje ko yaguye kenshi ku kigo cya gisirikare cya Venezuela, kandi ko yakoreshejwe kenshi na Perezida Maduro.

Ibi biro byabisobanuye biti “Iyi ndege yaje gukurwa muri Amerika, ijyanwa muri Venezuela binyuze muri Caraïbes muri Mata 2023. Kuva muri Gicurasi 2023, Dassault Falcon ifite nimero T7-ESPRT yavaga ikanajya by’umwihariko ku kigo cya gisirikare muri Venezuela, kandi yakoreshejwe mu nyungu za Maduro n’abamuhagarariye, harimo no kumutwara mu nzinduko yagiriye muri ibi bihugu.”

Intumwa Nkuru ya Amerika, Merrick B. Garland, yatangaje nyuma yo gufata iyi ndege “yaguriwe Nicolas Maduro n’abambari be”, igihugu cyabo kizakomeza gukurikirana abarenga ku bihano gitanga, kinakumira abakoresha umutungo wacyo bagamije kugihungabanyiriza umutekano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *