wex24news

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’u Bushinwa agamije gukomeza kwagura ubufatanye mu iterambere.

Amasezerano asinywe mu gihe i Beijing hari kubera Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (FOCAC).

Yashyizweho umukono na Yusufu Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda na Liu Junfeng, Umuyobozi wungirije w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abashinwa gishinzwe Iterambere (CIDCA).

Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa usanzwe ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bitandukanye.

U Rwanda n’u Bushinwa basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye arimo imishinga ibarirwa agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.

Imwe mu mishinga yarangiye yari ikubiye muri aya masezerano harimo kwagura Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Musanze, umushinga wo kwagura imihanda mu Mujyi wa Kigali ireshya n’ibilometero 54km.

Hari kandi gutera inkunga imirimo y’umushinga w’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66km, ndetse n’umuhanda wa Sonatubes- Gahanga.

Indi mishinga irimo gushyirwa mu bikorwa igizwe n’umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’uburezi n’ibindi.

Mu 2023, imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwarengeje agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika, ibyo bikaba bigaragaza ubwiyongere bwa 16.5%.

Ibyo bijyana kandi n’uko guhera mu 2003 imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959.7$ aho yatanze akazi ku bantu 29,902.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *