wex24news

Cheptegei uherutse guhagararira Uganda mu Mikino Olempike yatwikiwe mu nzu

Umunya Uganda Rebecca Cheptegei, yatwitswe n’umukunzi we amusanze iwe mu rugo mu gace ka Trans Nzoia County mu gihugu cya Kenya.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Trans-Nzoia County Jeremiah Ole Kosiom yavuze ko Umukunzi wa Cheptegei, Dickson Ndiema, yaguze ijerekani ya lisansi, ayimusukaho nyuma yo kutumvikana.

Ndiema wayimusutseho na we yarakomeretse cyane, kandi bombi barimo kwivuriza mu bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital mu Mujyi wa Eldoret wo muri Kenya.

Ababyeyi ba Cheptegei bavuze ko umukobwa wabo yaguze ubutaka muri Trans Nzoia kugira ngo yegere ibigo byinshi by’imyitozo ngororamubiri muri iyo ntara.

Mu Mikino Olympic ya 2024 yabereye i Paris mu Bufaransa Rebecca Cheptegei w’imyaka 33 yabaye uwa 44.

Rebecca Cheptegei yegukanye kandi umudali wa zahabu muri Marathon mpuzamahanga ya World Mountain Running Championships yakiniwe Thailand mu 2022.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *