Umuhanzi wo muri Nigeria Tems, yavuze ko yiteguye kubaka ariko yabuze uwo bashyingiranwa.
Tems aravuga ibi mu gihe ku bindi byamamarekazi biba bigoye ko basubiza ikibazo nk’iki, kuko abenshi mu rubyiruko rw’abakobwa bakunze kuvuga ko badakeneye kubana n’abagabo, ahubwo ko babyara gusa bakarera umwana.
Ubwo yari mu kiganiro kitwa Shopping the Sneakers ku wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, yabajijwe igihe azubakira urugo, avuga ko ahora yiteguye kandi afite amashyshyu yo kwibona mu rugo rwe.
Yagize ati: “Cyane rwose nifuza kubaka umuryango wanjye, n’ubu nditeguye gushyingiranwa n’uwo twahuza, ariko mpora nibaza impamvu ntamubona, mfite amashyushyu sinakubwira ukuntu mpora niteguye uwo munsi w’ishyingirwa ryanjye.”
Ubwo yabazwaga niba hari icyo ari kubikoraho, yavuze ko ntacyo kubikoraho afite, uretse gutegereza uwo bazahuza, ubundi bagapanga ibijyanye n’ishyingiranwa ryabo, ibitari ibyo agomba guhugira mu muziki kugira ngo ahe abakunzi be ibyiza bibakwiye.
Nubwo bimeze bityo ariko, Tems ntabwo akunze kuvugwaho inkuru zijyanye n’urukundo, ari na byo abantu bakunda kumwibazaho niba atarigeze agira uwo yihebera cyangwa niba agira urukundo rwe ibanga.
Ku rundi ruhande ariko, uyu muhanzi yigeze kuvugwaho ko yaba atwitiye umuraperi w’umunyamerika Future, nubwo yahise abyamaganira kure akavuga ko ari ibihuha.
Mu biganiro bitandukanye Tems yakunze kugaragaza ko ikibazo atari ukudakunda kubaka kw’abakobwa, ahubwo ko abenshi mu bagabo nta gahunda bafite mu kuba bakubaka umubano uganisha ku gushyingiranwa, kuko benshi mu basore bifitiye irari gusa.