wex24news

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yeguye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ubwegure bwe.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (AP) avuga ko uyu mugabo yeguye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024. Ni amakuru yashimangiwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Ruslan Stefanchuk.

Ruslan Stefanchuk yavuze ko ubwegure bwa Kuleba buzasuzumwa ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bazongera guterana.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu Minisitiri Kuleba yeguye, gusa hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko ashobora kwirukanwa kubera kutishimira umusaruro we.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *