wex24news

Arembejwe no gukubitwa n’abana

Nsabimana Isaïe w’imyaka 55 utuye mu Mudugudu wa Ryarubasha, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, arembeye mu Kigo Nderabuzima cya Rangiro, nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa n’abana be bane bapfa umurima.

Image

Intandaro y’ikubitwa n’ikomeretswa rye, ni amakimbirane n’umwiryane uturuka ku guhabwa umunani ikomeje gututumba mu muryango we w’abana 11 yabyate ku bagore batatu.

Umukuru w’Umudugudu wa Ryarubasha Munyaneza Emmanuel, yavuze ko igihe ayo makimbirane yari atarakemuka yagurishije umurima umwe umukobwa we amuha amafaranga y’u Rwanda 100.000.

Se amaze kumugurisha uwo murima, bateye imihati nk’imbago ikindi gice cyawo agiha undi mukobwa yabyaye ku mugore wa mbere batandukanye na ngo abe agihinga.

Mudugudu Munyaneza Emmanuel ati: “Amakuru avuga ko wa mugore wari waguze na se yaranduye imihati bari bashinze nk’imbago arayijugunya kugira ngo azavuge ko n’aho umuvandimwe we w’umugore mukuru ahinga ari mu kwe.”

Se yabajije uwo mukobwa we niba ari we wayiranduye, umukobwa we amusubiza ko atazi uwayiranduye. Umugabo ngo yazanye abayisubizamo, umukobwa we n’abandi bavandimwe be 3 baraza babuza abayishingaga, induru itangira ubwo bafata se baramuhondagura.

Mudugudu ati: “Naratabajwe nsanga bamunogonoye, umutwe wabyimbye, avirirana amaraso mu kanwa, duhita tumujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rangiro, abandi tubashyikiriza inzego z’umutekano.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu muryango ufitanye amakimbirane akomeye aturuka ku mitungo.

Avuga ko Nsabimana Isaïe yabanje kwinjira umugore wari ufite abana bane babyarana abandi bane, aramuta kandi bari barasezeranye, ashakira uwa kabiri mu isambu yahawe na se, irimo uwo murima yagurishije umukobwa we.

Uwo mugore babyaranye abana 6 yapfuye ariko uwo mugabo yarateye undi mukobwa inda, ubwo aba agize abana 11 kuri ba bagore batatu.

Nyuma yo gupfusha umugore babanaga, Nsabimana Isaïe yatangiye gusinda no gufata abana nabi baramusiga bigira mu miryango ye.

Mudugudu akomeza avuga ko  kuva uyu mwaka utangiye abo bana batangiye gutera se hejuru bamubwira ngo nasohoke muri iyo nzu ya nyina bayijyemo ariko ntibamubwire aho yerekera, yanavuga kugurisha kuri ya sambu ngo yubake nibura akazu gato abamo bakanga.

Ikindi kibazo ngo ni uko uyu mugabo ashaka guha abana be bose iminani ku isambu asigaranye, akavuga ko yayiha abana be bose uko ari 11, abo bana 6 bagashaka ko bayigabana bonyine.

Mudugudu avuga ko aya makimbirane yabo yarenze urwego rw’Umudugudu kandi afite impungenge ko ashobora kuvamo urupfu, ari yo mpamvu batabaje Umurenge ngo uze ubikemure bitaragera ku rupfu ubwo abana be batangiye kumukubita no kumukomukomeretsa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, avuga ko Akarere kagiye gukurikirana ibibazo biri muri uyu muryango cyane cyane ko umugore w’isezerano yinjiye avuga ko na we atamushaka, kandi ko atagomba kwibeshya ngo abana be bane babyaranye babure kuri iyo mirima.

Ati: “Tugiye gukurikirana tumenye neza ibyo bibazo bafitanye bikemuke bitaragera kure, cyane cyane ko iyo byatangiye kugera mu gukubita no gukomeretsa hazamo ibigize icyaha, byabakururira n’ibihano bikomeye.”

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose, n’abana bakubaha ababyeyi kuko amakimbirane agera aho abana badukira umubyeyi bakamukubita atakwihanganirwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *