Igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana cyari giteganyijwe ku wa 15 Nzeri 2024, cyimuriwe ku itariki ya 29 Nzeri 2024.
Abategura icyo giterane batangaje ko izo mpinduka zaje zibatunguye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, abategura icyo giterane babwiye itangazamakuru ko bisegura ku bantu bose babafasha muri icyo gikorwa kandi bahamya ko bazongera guhura ku yindi tariki, bakishimira imyaka 30 ishize u Rwanda ruri mu mutekano, ubumwe n’iterambere.
Icyakora nubwo habaye izo mpinduka ku itariki icyo giterane kizaberaho, aho cyari kubera ho ntihahindutse, bikaba biteganyijwe ko kikazabera muri Sitade Amahoro.
Rwanda Shima Imana ni igiterane gisanzwe gihuza abaturuka mu matorero atandukanye bagasenga bashimira Imana aho u Rwanda rugeze.
Kuri iyi nshuro, Rwanda Shima Imana izakorwa hashimwa Imana ku rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.
Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini n’amatorero muri Gicurasi 2023, Pasiteri Antoine Rutayisire yabasabye kubigira ibyabo kuko igiterane nk’icyo kiba gikeneye amasengesho, amafaranga ndetse n’igihe.
Iki giterane kigiye kongera kuba nyuma y’imyaka irenga itanu cyari kimaze kitaba bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya COVID-19 byumvikana ko Abanyarwanda bari bagikumbuye kuko bakibona nk’umwanya mwiza wo gutaramirwa n’abahanzi n’amakorali bakunda ndetse bakabona abanyamadini bahuriye hamwe.
Igiterane ngarukamwaka cyiswe “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye mu mwaka wa 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye.
Ni igiterane cyatangijwe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika Pasiteri Rick Warren, wagaragaje ko iki gikorwa gikwiriye guhabwa agaciro kanini bitewe n’inzira ndende kandi igoye Abanyarwanda banyuzemo babifashijwemo n’Imana.
Pasiteri Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba asanzwe ari inshuti y’u Rwanda, ni umwe mu bashinze umuryango PEACE Plan utegura Rwanda Shima Imana.