Mu gihe abantu bamenyereye ko Ingoro z’Umurage w’u Rwanda zisurwa, abantu bakajyayo bakirebera imbonankubone ibizimuritsemo, ubu noneho Inteko y’umuco, ari na yo ireberera Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, yashyizeho uburyo bwo kuzisura hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Inteko y’umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko iki gitekerezo bakigize mu gihe cya Gumamurugo yatewe n’icyorezo cy’Indwara ya Coronavirus, ubu bakaba.
Ubwo yatangizaga buriya buryo bwo gusura Ingoro z’Umurage, bwatangiriye ku Ngoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye i Huye, kuwa gatanu tariki 30 Kanama 2024, yagize ati “Mu bihe bya Covid twagize icyuho cy’abashyitsi, ni bwo twatangiye gutekereza ngo ingoro zacu zijye zisurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, duhera kuri iyingiyi y’i Huye”.
Yunzemo ati “Nishimiye kumenyesha abantu bose ko umuntu yaza mu Rwanda atahaza, aho yaba ari hose, ashobora kureba ibiyirimo.”
Ubusanzwe abasura Ingoro z’Umurage w’u Rwanda barabyishyurira, nyamara kugeza ubu nta giciro kirashyirwaho ku basuye bifashishije ikoranabuhanga.
Ku kibazo cyo kumenya niba iri koranabuhanga ritazabahombya, Amb. Masozera yagize ati “Icyo kibazo natwe twarakibazaga, tuvuga ngo ese ubundi ko abantu basura ingoro ndangamurage ku bw’amatsiko, bakishyura, nituyishyira ku ikoranabuhanga umuntu wese ashobora kuyibona, tuzongera kubona abayisura?”.
Akomeza agira ati “Ariko abamaze kubikora batubwira ko ikoranabuhanga urisura, ukamenya n’ibihari, ariko byongera n’amatsiko, ku buryo uri nko mu Bushinwa cyangwa muri Autralia, wiyemeza kujya kubyirebera noneho imbonankubone. Ukavuga uti reka njye kukireba, nkihumurize, mvugane n’abagikoze.”
Asoza iki gitekerezo agira ati “Byongera amatsiko. Twibwira ahubwo ko bizongera umubare w’abasura.”
Abashaka gusura ingoro z’umurage bifashishije ikoranabuhanga bashobora kunyura ku rubuga rwa Internet rw’Inteko y’Umuco, kandi n’abibereye ku ngoro y’umurage bashobora gutizwa ibyuma bareberamo (Virtual Reality Headsets) ku buryo baba bareba neza ibumuritse.