wex24news

Imbuga nkoranyambaga z’umuryango wa Donald Trump zinjiriwe

Umuhungu wa Donald Trump, Eric Trump, yatangaje ko imbuga nkoranyambaga z’abo mu muryango we zinjiriwe n’abantu batazwi, bazikoresha mu gusakaza ubutumwa bushishikariza abantu gukoresha ifaranga koranabuhanga rizwi nka Crypto-currency.

Mu binjiriwe harimo umukazana wa Trump, Lara Trump usanzwe ari umwe mu bayobozi ba Komite y’ishyaka ry’Aba-Républicains ku rwego rw’igihugu ndetse n’umukobwa muto w’uyu munyapolitiki, Tiffany Trump.

Eric yasobanuye ko abantu bataramenyekana biyitiriye sosiyete ‘World Liberty Financial’ bashyize ‘links’ n’amashusho kuri konte ya Lara na Tiffany, bashishikariza abazikurikira gukorera amafaranga.

Bifashishije izina ry’iyi sosiyete mu kuyobya abantu kubera ko ibikorwa byayo bisanzwe bishyigikirwa na Trump. Uyu munyapolitiki ushaka kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko ashaka kugira iki gihugu igicumbi cy’ifaranga koranabuhanga.

Uyu muhungu wa Trump yabanje kwamagana abinjiriye umugore we na Tiffany, asobanurira abamukurikira ko badakwiye guha agaciro izi ‘links’ n’amashusho byashyizweho. Ati “Ibi ni ibinyoma, konti ya Lara Trump na Tiffany Trump zinjiriwe.”

World Liberty Financial na yo ibinyujije kuri konti yayo ya Telegram, yaje kwemeza ko ntaho ihuriye n’aba bantu, isobanura ko ari abajura. Yanasabye abayikurikira kudakanda kuri ‘links’ n’aya mashusho yoherejwe kuri konte z’abo mu muryango wa Trump.

Izi ‘links’ n’amashusho byavuye kuri konte ya Lara na Tiffany Trump nyuma y’umwanya muto izi konte zifunzwe. Iyi sosiyete abajura biyitiriye yatangaje ko iri gukora iperereza kuri iki kibazo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *