wex24news

FARDC na M23 byonge gukozanyaho muri Nyiragongo

mirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta FARDC yasubukuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu i Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo, nk’uko abahatuye babyemeza.

Sosiyete Sivile ya Nyiragongo ivuga ko inyeshyamba za M23 arizo zateye mbere ibirindiro by’ingabo za leta nyuma y’agahenge k’amasaha 72 katangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa mbere.

Ku rundi ruhande FARDC yashinje umutwe wa M23 kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cyayo masaha yatangajwe.

Umutwe wa M23 binyuze kuri Perezida wawo, Bwana Bertrand Bisimwa, wavuze ko FARDC n’abo bafatanyije ari bo batangije imirwano irasa ibirindiro byabo.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa X yagize ati “Ibi ni ukurenga ku ihagarikwa ry’imirwano ryasabwe n’umuryango mpuzamahanga.

isimwa yavuze ko ibyakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bigamije kubuza amahoro congo no kuburizamo icyafasha guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Agahenge k’amasaha 72 kari katangiye kubahirizwa ku gicamunsi cyo ku wa mbere hagamijwe koroshya gahunda yo kuva mu birindiro kw’Ingabo zari mu bice bya Mushaki, Kirolwire na Kitchanga.

Ndagijimana Samuel wex24news

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *