wex24news

Conor McGregor agiye kwinjira muri politiki

Umukinnyi w’Iteramakofe, Conor McGregor, yahishuye ko yifuza kwinjira muri politiki akaba yakwiyamamariza kuyobora Ireland kuko abona ariwe mahitamo akwiriye abayituye.

Ibi ni bimwe mu biri mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kane, tariki ya 5 Nzeri 2024, ashimangira ko nta kabuza azagaragara mu matora yo mu mwaka utaha.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu mikino y’iteramakofe asanzwe akunze kugaragaza ko akunze igihugu cye cyane nubwo akenshi akunze kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Si umuntu ukunze kugaragara cyane muri politiki kuko nyuma y’ibikorwa bye by’iteramakofe ari n’umushoramari mu bikorwa bitandukanye birimo n’inganda cyane cyane izenga inzoga.

Mu gihe aza ahanganye na Perezida wa Ireland uriho kugeza ubu, Michael D. Higgins, yavuze ko ariwe ufite ibisubizo byose by’ibibazo abaturage ba Ireland bafite uyu munsi.

Yagize ati “Ubwo nzaba ndi Umukuru w’Igihugu nzaba mfite uburenganzira bwo gushyiraho guverinoma no kuyisesa. Nk’uko nabivuze mbere, nzaba mfite ibisubizo by’ibibazo Abanya-Ireland bifuza kuri aba bajura bigize abantu bazima, bateza akavuyo mu miryango ndetse no mu bakora ishoramari riciriritse.”

“Izi ndyarya ziri mu myanya zagakwiye kuba zishakiramo ibisubizo by’Abanya-Ireland. Ubundi njye nagakwiye kuba mbishyiraho iherezo cyangwa nabura amahitamo guverinoma yose nkayisenya.”

Conor McGregor w’imyaka 36 yasabye abari mu myanya y’ubuyobozi guhagarika ikigare barimo kuko “abaturage ba Ireland bakeneye ibisubizo by’ibibazo bafite. Ibi nzabyitaho ubwo nzaba ndi Perezida. Ireland ikeneye Perezida ukora kandi mu mahitamo y’abaturage. Uwo ni njye, kandi ndi n’amahitamo akwiriye. 2025 iraje.”

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’ukwezi kumwe ahawe ibihano by’igifungo cy’amezi atanu ariko asubitse ndetse no kumara imyaka ibiri adatwara imodoka kubera kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *