Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, ariwe Michel Jean Barnier asimbuye Gabriel Attal weguye kuri uyu mwanya tariki ya 16 Nyakanga 2024.
Michel Jean Barnier asanzwe ari umunyapolitike, akaba yarabaye Komiseri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe ibikorwa by’Akarere, aba Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’imirimo muri uyu muryango, ndetse ni we wahagarariye uyu muryango mu biganiro n’u Bwongereza, ubwo bwari muri gahunda yo kuwuvamo izwi nka ‘Brexit’.
Michel Jean Barnier, asabwa kuzatoranya abaminisitiri mu mahuriro yose afite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Michel Jean Barnier Minisitiri w’Intebe mushya ashyizweho muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandutanye, nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritsindiye imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa n’ishyaka rya Ensemble ribarizwamo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aho ryatsindiye imyanya 159.
Barnier wagizwe Minisitiri w’Intebe asanzwe ari umunyamuryango w’ishyaka ry’Abarepubulikani ryashinzwe n’abarimo Nicolas Sarkozy na Jacques Chirac bayoboye u Bufaransa, iri shyaka rikaba rifite imyanya 39 mu Nteko y’iki gihugu.