wex24news

Andriy Sybiga yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga mushya

Abadepite bo muri Ukraine batoye Andriy Sybiga ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya w’icyo gihugu asimbuye Dymytri Kuleba uherutse gutanga ubwegure mu gihe Zelenskyy Ari gukora amavugurura agamije gukomeza leta ye.

Sybiga w’imyaka 49 asimbuye Kuleba wagize uruhare runini mu kumvisha ibihugu by’u Burayi na Amerika gushigikira igihugu cye mu ntambara kirwana n’u Burusiya.

Sybiga uvuga Icyongereza n’ururimi rukoreshwa muri Pologne yari yungirije Kuleba kandi yigeze kuba Ambasaderi muri Turkiya. Afatwa nk’umuntu wa hafi cyane kuri Andriy Yermak uyobora ibiro bya perezida kuruta uko Kuleba yari amumezeho.

N’ubwo Kuleba yari azwiho ubuhanga mu bijyanye na diplomasi, ikurwa rye kuri ako kazi ni kimwe mu byo Perezida Zelenskyy arimo gukora mu rwego rwo gukaza politike ye y’ububanyi n’amahanga nkuko amakuru y’imbere mu gihugu abyemeza.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Anthony Blinken yamuhamagaye kuri telefoni amushimira ubucuti bari bafitanye kuva batangiye gukorana.

Amakuru aturuka mu ishyaka rya Zelenskyy agera ku Biro Ntaramakuru AFP yemeza ko Kuleba atari akirebwa neza muri Prezidansi ya Ukraine.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *