wex24news

kanye west yanditse amateka mu bushinwa

Umuraperi Kanye West yanditse amateka mashya yo kuba umuhanzi wambere ubashije kugurisha amatike y’igitaramo cye mu Bushinwa, amatike 30,000 yose yahise ashira kw’isoko mu minota 3.

Judge approves Kanye West's name change to 'Ye'

Iki gitaramo cye kizaba ku taliki 12 Nzeri 2024 aho kizabera ahitwa Haikou, amatike yashyizwe ku isoko maze haba agashya kuko yahise agurwa vuba cyane mu gihe cy’iminota 3 gusa yose yahise ashira.

Ibi ntamuhanzi n’umwe urabikora mu Bushinwa yaba abahanzi baho cyangwa abandi bo mu bindi bihugu.

Umuyobozi w’inzu ikomeye y’umuziki mu Bushinwa yitwa’Outcast Records’, watumiye Kanye West muri iki gitaramo, yatangarije ‘The South China Morning Post’ ko batunguwe no kubona amatike aguzwe vuba cyane.

Iki gitaramo ntamuhanzi numwe wo mu Bushinwa uzakiririmbamo, Kanye West niwe uzakiririmbamo wenyine.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *