wex24news

Abanduye Sida mu Rwanda ni bangahe?

Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’urubuga rw’umuryango wiga ku bibazo byugarije Isi n’ibiza World Relief muri Kanama 2023, iyi raporo igaragaza ko 2022 yasize miliyoni 39 zibana na virus itera SIDA.

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2022 na Rwanda Population-based HIV Impact Assessment (RPHIA) ibinyujije mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku nkunga yatanzwe na Perezida w’Amerika muri gahunda yo kurwanya SIDA (PEPFAR), bwagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bwari 3.0%. bivuze ko abagera ku 210.200 babana na virusi itera SIDA mu Rwanda.

Abagore barusha abagabo kwandura kuko bari kuri 3,7% mu gihe abagabo bari kuri 2.2%.

Ikwirakwizwa rya virusi (VLS) mu bantu bose banduye virusi itera SIDA ni 76.0%, ni mu gihe abangana na 79.1% ari abagore naho 70.5% ari abagabo. Ubwandu bwa virusi itera SIDA bwageze kuri 6.5% mu bagabo bafite imyaka 55-59 na 7.4% mu bagore bafite imyaka 50-54.

Mu bakobwa bakiri bato bafite hagati y’imyaka 20-24, ubwandu bwa virusi itera sida bwikubye inshuro eshatu bugera kuri 1.8% ugereranyije n’abasore bari mu kigero kimwe aho uri kuri 0,6%,aho abenshi bandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda abafite Virusi itera SIDA ari 3% abagera kuri 92% byabo bakaba bafata imiti neza.

Mu mwaka wa 2003 habaruwe abantu ibihumbi 17,121 bishwe na SIDA, naho mu mwaka wa 2021 habaruwe abantu 1 548 bapfuye bazize SIDA, imfu zagiye zigabanyuka bitewe no gufata imiti.

Ni mu gihe ku isi yose, abanduye bashya muri 2022 bageze kuri miliyoni 1.3 naho abagera ku bihumbi 630 000 bapfuye bazize virus itera SIDA.

Imibare ya World Relief igaragaza ko mu 2022 abantu miliyoni 29.8 bari bafite imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Naho abafite imyaka 15 kuzamura babana na virus itera SIDA bakaba ari miliyoni 37.5, mu gihe miliyoni 1.5 bari munsi y’imyaka 14, naho 53% babana nayo akaba ari abagore n’abakobwa.

Mu mpera z’Ukuboza 2022, abantu miliyoni 29.8 babonye imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA, bavuye kuri miliyoni 7.7 muri 2010. Mu gihe na none 77% by’abafite imyaka 15 nabo babonye imiti ndetse na 82% by’abagore na bo babonye uburyo bwo kubona imiti igabanya ubukana .

Ariko abagera kuri miliyoni 9.2 babana na virusi itera SIDA bo ntibabonye imiti igabanya ubukana mu mwaka wa 2022. Ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bukaba bwaragabanyutseho 59% kuva mu 1995.

Kuva mu mwaka wa 2010, ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanyutseho 38%, buva kuri miliyoni 2.1 bugera kuri miliyoni 1.3 mu mwaka wa 2022. Kuva mu mwaka wa 2010, virusi itera SIDA mu bana yagabanyutseho 58%, naho Impfu ziterwa na Sida zagabanyukaho 69%.

Mu 2022 imfu z’abicwa na virus itera SIDA zaragabunyutse kuko hapfuye abagera ku 630 000 bazize Virus itera Sida n’ibyuririzi byayo ku Isi hose, ugereranyije na miliyoni 2.0 zabonetse muri 2004, na miliyoni 1.3 muri 2010.

Ni mu gihe impfu ziterwa na SIDA zagabanyutseho 55% mu bagore n’abakobwa naho mu bagabo n’abahungu kuva mu 2010 hagabanyutseho 47%.

Ndagimana Samuel wex24news

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *