wex24news

Amavubi yijeje Abanyarwanda ibyishimo imbere ya Nigeria

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Amavubi ndetse n’umutoza mukuru, Torsten Frank Spittler, bijeje Abanyarwanda kuzatanga byose hakaboneka intsinzi ku mukino wa Nigeria, babasaba kuzaza gushyigikira ikipe y’Igihugu.

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rukine na Nigeria umukino ubanza wo mu itsinda rya D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, Abanyarwanda barahamagarirwa kuza gushyigikira Amavubi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza mukuru w’Amavubi ndetse na kapiteni, Bizimana Djihadi, bijeje Abanyarwanda kuzabaha ibyishimo n’ubwo bibasaba imbaraga nyinshi.

Tersten yavuze ko bubaha Nigeria nk’Igihugu gikomeye muri ruhago ku Isi, ariko ko batazajya kugipfukamira ahubwo bazatanga byose kugira ngo bazahe ibyishimo Abanyarwanda.

Uyu mutoza yavuze ko yishimira ko abasore be bagerageza kumva ibyo abaha kandi ko imyumvire ya bo iri ku rwego rwo hejuru.

Kapiteni, Bizimana Djihadi, yavuze bazatanga 120-150% kugira ngo bazabashe guha ibyishimo Abanyarwanda.

Ati “Tuzatanga 120-150% kugira ngo turebe ko twazaha ibyishimo Abanyarwanda. Kuko utanze munsi y’aho, byaba bigoye kubona intsinzi. Turasaba Abanyarwanda kuzaza kudushyigikira ari benshi.”

Kapiteni w’Amavubi kandi, yavuze ko gukinira muri Stade Amahoro bizabatera akandi kanyabugabo.

Ati “Gukinira muri Stade nziza nk’iyi, ntibizatubera igihunga ahubwo ni izindi mbaraga twungutse zizatuzamura. Turashima Perezida wa Repubulika wayidayuhaye. Turizeza Abanyarwanda ko tuzatanga 150% by’imbaraga zacu kandi bizagenda neza.”

Amavubi arakina na Super Eagles uyu munsi Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro. Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota atatu mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri n’inota rimwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *