wex24news

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye kurikoroza ku mbuga

Umuhanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igihe kinini cyari gishize batagaragara bari kumwe mu mafoto. 

Image

Kuri uyu Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ni bwo umuhanzi Ariel Wayz yagize isabukuru y’amavuko, aho mu bamwifurije isabukuru nziza harimo na Juno Kizigenza wigeze kuba umukunzi we uri mu bafashe iya mbere. 

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Juno Kizigenza yashyizeho amashushusho ye na Ariel Wayz, maze ayaherekeresha indirimbo igira iti :” Ninjye nawe tujyanye ….. yongera agira ati isabukuru nziza.”

Ibyo byakoze ku marangamutima y’abakunzi babo, maze babereka ko babishimiye. 

Image

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo  nyuma yo gukorana indirimbo yabo bise Away, babanza kubihakana nyuma rurabaganza barabyemera batangira no kujya basangiza amafoto n’amashusho bari kumwe abakunzi babo. 

Mu mpera za 2021  ni bwo Ariel Wayz  yagaragaje ko umubano wabo washyizweho akadomo, avuga ko gutenguhwa bihoraho, ko yibeshye akibwira ko Juno yaba atandukanye n’abandi arenzaho ko agatima acitsemo kabiri.

ibi byashimangiwe na Juno wahise yandika kuri Instagram ko nta muntu afite barimo gukundana (Single). 

Muri Nyakanga 2023 ni bwo aba bombi byongeye guhwihwiswa ko baba basubiye mu rukundo. 

Ariko muri Mutarama Juno Kizigenza arabinyomoza ahubwo atangaza ko arimo gushaka umukunzi ariko ataramubona. 

Uretse kuba barakundanye, Juno na Ariel Wayz bafatanyije indirimbo zirimo Away, Birenze ndetse n’injyana baherutse gukora bamamaza Perezida Paul Kagame.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *