wex24news

Hatashywe ikibuga gishya i Rubavu

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2024, Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball, Mugwiza Désiré ari kumwe na Sarah Chan umutoza mu Muryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe kuri Vision Jeunesse Nouvelle mu Karere ka Rubavu.

Iki kibuga cyubatswe ni icya 31 mu bibuga 100 bigomba kubakwa na Giants of Africa mu bihugu bitandukanye muri Afurika, kikaba icya karindwi mu Rwanda.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré yashimiye Umuryango Giants of Africa ku ruhare wagize ngo iki kibuga cyubakwe, asaba Abanya-Rubavu kuzakibyaza umusaruro.

Ati “Ibi birenze kuba ikibuga gusa kuko Basketball ntabwo ari umukino gusa ahubwo ifasha urubyiruko kugira inzozi zagutse bityo bakazavamo ibihangange.

Yakomeje agira ati “Ndasaba Akarere ka Rubavu gufasha urubyiruko gukina no kwerekana impano zabo ndetse turifuza ko kagira ikipe ya Basketball.”

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yatangaje iki kibuga kizaha amahirwe abakiri bato.

Ati “Iki kibuga kizafasha abana kubona aho bazamurira impano zabo bityo ababifuza bazabone aho babasanga byoroshye. Twavuganye n’akarere ko kagiye gushyiramo imbaraga uyu mukino ukongera kuzamura urwego.”

Sarah Chan uri mu batoza ba Giants of Africa akaba n’ushinzwe gushaka abakinnyi muri Toronto Raptors muri Afurika yasabye ko impano z’i Rubavu zakongera gushyirwamo imbaraga.

Ati “I Rubavu hari impano nyinshi za Basketball hanavuye abandi bakomeye nka Kazingufu Ally ariyo mpamvu twifuje kuhegera. Twifuza ko iki kibuga cyazafasha urubyiruko kugera ku nzozi zabo mu kibuga ndetse no hanze yacyo.”

Abana 50 bitabiriye itahwa ry’iki kibuga basanzwe bakina Basketball muri aka karere, bahawe imiguru ibiri y’inkweto n’imyambaro yo kubafasha mu mikinire yabo.

Masai Ujiri w’imyaka 53 uvuka muri Nigeria, abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA), afasha abana bakiri bato bo muri Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.

Uyu mushinga wa GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo Masai yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *