wex24news

Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Korea y’Epfo

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Nzeri, i Seoul, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yabonanye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Tae-yul, baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Iyi nama yibanze ku gusuzuma ubufatanye bukomeje no gushakisha ahandi hashyirwa ubwo bufatanye.

Nubwo ahantu hateganywa ubufatanye hatashyizwe ahagaragara, ibiganiro byabo bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi usanzwe mu nzego nyinshi.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Koreya y’Epfo bwatangiye mu 1963, mu nzego zitandukanye z’ingenzi nk’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, ingufu, iterambere ry’icyaro, n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Muri Nyakanga uyu mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano mashya ya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika yo gutanga inkunga ku mishinga itandukanye yo mu Rwanda, yibanda ku bwikorezi, ubuvuzi, n’uburezi.

Aya masezerano, yo kuva mu 2024 kugeza 2028, yasimbuye ayabanje mu 2022 ya miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika kandi ahuza n’ingamba z’igihugu cy’u Rwanda zo kwihutisha iterambere (NST2).

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Nduhungirehe yari muri Korea y’Epfo aho yagiye aherekeje minisitiri w’ingabo mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ubwenge buhimbano (Artificial Intelligenge) mu gisirikare.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *