Polisi ya Uganda yataye muri yombi umwe mu bayobozi bakuru b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, nyuma yo kumufatira mu nkambi ya Kyangwali iherereye mu karere ka Kikuube ashaka impunzi zo kwinjiza muri M23.
David Baraka Elonga watawe muri yombi asanzwe ari Komiseri ushinzwe Politiki muri AFC/M23. Yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2024.
ChimpReports dukesha iyi nkuru yanditse ko mu ibazwa rye yemeye ko yahaga raporo y’akazi ke Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa AFC.
Baraka kandi yahishuye ko yanakoreraga muri za Teritwari za Bunia na Djugu zo mu ntara ya Ituri.
Umwe mu bayobozi b’inkambi yafatiwemo utifuje gutangazwa amazina yatangaje ko yari yamaze kwinjiza muri M23 abantu 32, barimo n’abakobwa bane b’inkumi.
Uyu yunzemo ati: “Impunzi zari zitegereje imodoka izijyana muri RDC guhabwa imyitozo ya gisirikare”.
Ni imyitozo bagombaga guhererwa mu mujyi wa Bunagana nk’uko Baraka yabyemereye inzego z’umutekano za Uganda.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe hari raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko M23 imaze igihe ishakira abarwanyi mu nkambi z’impunzi zo muri Uganda mu rwego rwo gukomeza Igisirikare cyayo.
Kuri ubu Polisi ya Uganda imukurikiranyeho icyaha cyo gucuruza abantu.
Uganda yamutaye muri yombi mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe iyishinja gufatanya n’u Rwanda guha ubufasha M23.
Iby’ubwo bufasha kandi byanemejwe na raporo y’impuguke za Loni kuri RDC, n’ubwo ibyo birego Kampala yabiteye utwatsi.