wex24news

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yatangije ibikorwa byo kubaka ‘Kigali Innovation City’

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashyize ibuye ry’ibatizo ahagiye kubakwa Umujyi wo Guhanga Ibishya,Kigali Innovation City (KIC), avuga ko uwo mujyi utazafasha u Rwanda gusa ahubwo ko uzanateza imbere Isi muri rusange mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, i Kigali mu Karere ka Gasaba mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro aho KIC igiye kubakwa.

Uwo mujyi uzazura utwaye asaga tariyari 3 z’Amafaranga y’u Rwanda (miliyari 2 z’Amadolari y’Amerika), ukazaba wubatse ku buso bwa hagitari 61.

Dr Ngirente yagize ati: “KIC ntabwo ari igikorwa remezo kigaragara gusa ahubwo ni ahantu ho kubungabunga ibidukikije, aho guhanga udushya, aho kwagurira impano, no gushora imari aho yaba iturutse hose ku Isi.”

Yumvikanishije ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gukora ibishoboka byose uwo Mujyi ugezweho ukubakwa neza.

Aka gace ni ko karimo kubakwamo urusisiro rw'ibikorwa by'Ikoranabuhanga ruzwi nka Kigali Innovation City

Dr Ngirente kandi yavuze ko KIC niyuzura izatuma u Rwanda rubaha ahantu ntashidikanywaho ho gushora imari ku rwego rw’Isi.

Ati: “Ndahamagarira abashoramari mpuzamahanga kuza gushora imari muri uyu mujyi wo guhanga udushya.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko KIC izaba ari umujyi ari ufite ibikorwa remezo bihagije by’ikoranabuhanga harimo amashuri ya kaminuza azajya yigisha ikoranabunga rigazweho ry’ubwenge muntu buhangano (AI).

Hazubakwa kaminuza zizakira abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho byitezwe ko abasaga 2 600 bazajya baharangiza buri mwaka, amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga (STEM).

Kubera ukuntu uzaba wubatse Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rutangaza ko uzateza imbere u Rwanda, rukaba igihugu kiri mu bya mbere biteza imbere mu gukoresha ikoranabuhanga rya AI, ku mugabane w’Afurika.

KIC ni umushinga wa Leta y’u Rwanda izafatanga n’umuryango Afurika 50, muri gahunda yayo yo  kwihutisha iterambere mu by’ikoranabuhanga, mu guteza imbera abaturage mu nzego zose, harimo guteza imbere guteza imbere gutwara abantu n’ibintu, kongera interineti, gusukura ikirere,ingo z’abantu, ndetse no gucunga imyanda.

Image

RDB ivuga ko Uyu mushinga mushya wa KIC witezweho kuzajya winjiriza u Rwanda asaga miliyari 236 z’Amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 150 z’Amadolari y’Amerika) buri mwaka aturutse mu bikorwa by’ikoranabuhanga by’umwihariko ibyoherezwa mu mahanga.

Ni umujyi kandi witezweho kureshya ishoramari ry’asaga miliyari 472 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika) azashorwa aha muri KIC, akazaturuka hanze y’u Rwanda.

Umushinga wa KIC byitezweho uzaha akazi abantu basaga ibihumbi 50 bazakora mu bikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *