wex24news

Torsten Frank yatangaje ko azatongera amasezerano yo gutoza Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Torsten Frank Spittler, yatangaje ko nyuma y’amasezerano afite azarangira mu Ukuboza, adateganya kuyongera kuko yumva yifuza gusezera aka kazi.

Image

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, nyuma y’umukino Amavubi yanganyije na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Abajijwe niba azongera amasezerano nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, yavuze ko bidashoboka kuko inkweto akoresha yavuze ko nizisaza azahita ahagarika ntazindi azagura kandi zirimo gusaza.

Ati “Ubwo nageraga hano bambajije igihe nifuza kuhamara mbabwira umwaka umwe kuko nyuma nzahita mpagarika gutoza kubera ko inkweto zanjye zirimo gusaza, navuze ko inkweto zanjye za nyuma za ruhago nizisaza nzasezera gutoza, ubu rero zimeze nabi, ndatekereza bizanshimisha ningeza mu Kuboza 2024. “

Mu mikino Umunani Frank Spittler amaze gutoza Amavubi mu marushanwa yose yatsinzemo imikino itatu anganya imikino ine atsindwa umukino umwe gusa.

Mu Ukwakira 2023, nibwo Umudage Torsten Frank Spittler wagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, asimbuye Carlos Alos Ferrer.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *