Ubushinjacyaha bwasabiye Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye kuri YouTube gufungwa imyaka 14. Rachid mu rukiko ntiyigeze yiregura icyaha ku kindi, ariko yasabye ko yarekurwa.
Yavugaga ko ntawamureze ahubwo we yari yiteguye kurega umushinja ko yiyitirira Ubushinjacyaha.
Byari biteganyijwe ko Hakuzimana Abdoul Rachid atangira kwiregura icyaha ku kindi, gusa ahawe umwanya ngo yiregure siko yabigenje.
Hakuzima Abdoul Rachid yabwiye urukiko ko amaze imyaka irenga itatu afunzwe arengana nta cyaha yakoze. Yabwiye urukiko ko nta baruwa, nta nyandiko y’ubushinjacyaha yigeze abona imurega.
Yavuze ko we nk’umuntu ufunzwe ntawamureze nubwo ari muri gereza yari akwiye kurekurwa kuko n’iminsi 30 y’agateganyo yakatiwe yarangiye.
Ati “Njyewe nkikatirwa iminsi 30 nahise njurira ariko nategereje kuburana ubujurire ndaheba.”
Umucamanza yabajije Rachid niba ibyo arimo kuvuga ari inzitizi cyangwa yatangiye kwiregura. Rachid yamaze umwanya muto atekereza, maze umucamanza na we ati “Nta kibazo komeza uvuge.”
Rachid yabwiye urukiko ko kuva yaza kuburanira i Nyanza atarahamagarwa bikurikije amategeko.
Yagize ati “Nihannye inteko iri kumburanisha ubu, ariko nategereje ko Perezida w’urukiko rw’ubujurire afata icyemezo narahebye kuko iyi nteko ikimburanisha narayihannye bikurikije amategeko, nyifata nk’inyihambiraho.”
Rachid avuga ko ibyo avuga bikurikije amategeko, yongeyeho ko umuntu ukekwaho icyaha agomba kuburanira aho icyaha cyabereye cyangwa aho atuye none we icyaha akekwaho cyaba cyarabereye i Kigali akaba anari mu igororero rya Nyarugenge, bityo ko akwiye kuburanira i Kigali.
Umucamanza yabajije Rachid niba hari icyo yavuga ku bijyanye n’ibyaha aregwa. Rachid na we ati “Natanze ibimenyetso ko ntawandeze urukiko ruzabisuzume.”
Rachid yabwiye urukiko ko atanze kwisobanura, cyangwa kuburana ahubwo urukiko rukwiye kugenzura ibimenyetso yaruhaye. Yabwiye urukiko ko mu rubanza hashyizwemo iterabwoba cyangwa se ibikangisho.
Hakuzimana ati “RIB yanditse ko hari ikiganiro nakoze taliki ya 26/08/202 ibyo bintu biva muri RIB bijya mu Bushinjacyaha, bikomeza mu rukiko bityo sinyandiko zakorwaga hari umuntu wabaga afite flash disk wategekaga ngo bakore ibyo ababwiye kuko muri uriya mwaka n’u Rwanda rwari rutarabaho.”
Ubushinjacyaha bwo bwahawe ijambo ngo butange icyifuzo cyabwo buvuga ko ibyo Hakuzimana Abdoul Rachid avuga nta shingiro bifite, ahubwo urukiko rwazaha agaciro ikirego rwahawe, rwemeze ko Hakuzimana Abdoul Rachid ibyaha aregwa bimuhama, birimo gutangaza amakuru y’ibuhuha guhakana no gupfobya jenoside n’ibindi, ahanishwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 n’ihazabo ya miliyoni imwe.
Hakuzimana Abdoul Rachid ahawe umwanya ngo avuge ku bihano yasabiwe, yavuze ko we nk’umunyapolitiki hakwiye kwemerwa amategeko, ko yanatanze ibimenyetso.
Ati “Njyewe ndi mu kaga, ndikwitwaza itegeko nta nyandiko itanga ikirego yatanzwe, byaba bibabaje urukiko ruhaye agaciro uwo rwita umushinjacyaha, nk’urukiko rukomeye binagaragazwa n’inyubako yubatswe, ahasigaye ni ah’abacamanza kuko n’ubu mfunzwe imyaka itatu ndi mu bihano bitazwi.”
Hakuzimana wakunze gusoma amategeko mu rukiko, yavuze ko ibiganiro yatanze ku muyoboro wa YouTube yagombaga gukosorwa na Perezida wa Sena, cyangwa agakosorwa na RDB aho kugira ngo uwo mushinjacyaha yihutire kujyana ikirego mu rukiko kuko yasimbutse inzego.
Uyu mugabo wamenyekanye kuri YouTube, avuga ko ari umunyapolitiki ntiyavuze icyaha ku kindi mu byo yarezwe yasabye kurekurwa kuko avuga ko ntawamureze kuko n’umushinjacyaha wamushinje atamwemera nk’umushinjacyaha, ahubwo yari yanateguye ikirego cyo kumurega ibyaha umunani, birimo icyaha cyo kwiyitirira ubushinjacyaha.
Gusa ku mushinjacyaha Faustin Mukunzi yavuze ko Rachid atari we ugena uko abashinjacyaha bajyaho, ko niba ashidikanya ko atari umushinjacyaha yazareba iteka rya Minisitiri w’Intebe.
Rachid aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside, gutangaza amakuru y’ibuhuha n’ibindi we arabihaka byose bishingiye ku biganiro yatambutsaga kuri YouTube nk’uko byanagaragajwe mu rukiko, azasomerwa mu kwezi k’Ukwakira 2024.