wex24news

Dosiye ya Pasiteri Ntambara yagejejwe mu Bushinjacyaha

Dosiye ya Pasiteri Ntambara Felix wigeze kuba Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’ nubwo atakibarizwa muri iri torero, yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Uyu mugabo aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kwaka icyo utari bwishyure n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye y’uyu mugabo yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha nyuma y’iminsi hari gukusanywa ibimenyetso.

Bivugwa ko ibi byaha bishingiye ku kuba yaragiye kuba muri hotel iminsi 25 ariko ntiyishyure. Umugore we nawe akurikiranyweho ibi byaha, gusa we ntabwo afunzwe.

Ntambara yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024.

Amakuru avuga ko ku wa 5 Kanama 2024 Ntambara n’umugore we bagiye kuri hotel ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera bafatayo icyumba cyo kuraramo bamaramo iminsi irenga 25.

Muri iyo minsi ni nako bakoreshaga na ‘restaurant’. Mu gushaka kuhava bashatse kugenda batishyuye nibwo nyiri hotel atanze ikirego barafatwa, umugabo arafungwa umugore avuga ko agiye gushakisha amafaranga. Hotel yabishyuzaga arenga 4.500.000 Frw.

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byo uwo bihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *