wex24news

Dickson Ndiema watwitse Rebecca Cheptegei nawe yitabye Imana

Dickson Ndiema Marangach uherutse gutwikisha peteroli umukunzi we, Rebecca Cheptegei wamamaye mu gusiganwa ku maguru bikamuviramo urupfu, na we byaje kurangira apfuye azize ibirimi by’umuriro byatwitse 30% by’umubiri we.

Ku Cyumweru gishize ni bwo Dickson yatwitse Cheptegei amumennyeho peteroli ariko icyo gihe ibirimi by’umuriro na we byamutwitse ku kigero cya 30% by’umubiri we bityo birangira na we ashizemo umwuka nyuma y’iminsi arembeye mu Bitaro bya Moi mu Mujyi wa Eldoret.

Amakuru ava muri Kenya avuga ko uyu mugabo yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere nyuma y’iminsi itanu yishe Cheptegei.

Bivugwa ko ku Cyumweru gishize, Dickson yinjiye mu rugo rwa Cheptegei afite akajerekani ka litiro eshanu kuzuye peteroli.

Cheptegei yari yagiye gusenga hamwe n’abana, ariko ubwo yari agarutse, uyu mugabo yahise ayimumenaho, aramutwika.

Abaturanyi babo bagerageje kubatabara uko ari babiri, babihutana ku bitaro, ariko na ho ntibahatinze kuko bahise bohereza ku Bitaro bikuru bya Moi.

Se w’uyu mukinnyi, Joseph Cheptegiei, yavuze ko bombi bigeze gukundana, ashimangira ko mu byo bapfaga harimo ubutaka umugore yaguze ahitwa Endebes ari naho yari atuye.

Rebecca Cheptegei yasize abana babiri yabyaranye n’undi mugabo uba muri Uganda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *