wex24news

miss musana teta hense agiye gukora ubukwe

Miss Musana Teta Hense wegukanye ikamba rya Nyampinga ufite umushinga urimo agashya muri Miss Rwanda 2021, agiye kurushinga n’umusore witwa Lewis Habimana bamaze imyaka itatu bakundana.

Byitezwe ko Miss Musana azakorera ubukwe ahitwa Kareb Garden ku i Rebero ku wa 27 Nzeri 2024 aho saa yine z’amanywa hazaba ibirori byo gusaba no gukwa na ho saa munani habeho gusezerana imbere y’Imana.

Abatumiwe bazakirirwa muri ubwo busitani saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Miss Musana afite inkuru yihariye kuko nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ntahirwe, yaje gufata icyemezo cyo gusubirayo kugira ngo arebe ko yabona amahirwe yo kwiga kaminuza kuko yari yabuze ubushobozi.

Uyu mukobwa wahiriwe n’iri rushanwa yinjiye muri 20 bagiye mu mwiherero, ahabwa amahirwe yo kwiga muri University of Kigali, ndetse anahabwa ikamba ry’uhiga abandi mu kugira umushinga mwiza.

Miss Musana wahize abandi mu kugira umushinga mwiza, yahawe igihembo cyo kuba ’Brand Ambassador’ wa BK, akajya abihemberwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi, ndetse iyi banki yiyemeza kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

Ku ikubitiro Banki ya Kigali yabanje gutegurira uyu mukobwa amahugurwa y’uburyo imishinga icungwa binyuze mu gikorwa iyi banki yise ‘Urumuri’.

Uretse amahugurwa yamaze amezi atandatu, Banki ya Kigali yageneye Miss Musana inkunga ya miliyoni 24Frw zo gutangiza umushinga we.

Aya mafaranga yarimo ayo kugura imashini ikora ibi bikombe, kugura impapuro zo kubikoramo, gukodesha aho akorera ndetse no kwishyura abakozi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *