wex24news

Pyramids yageze i Kigali, ihiga gusezerera APR FC

Ikipe ya Pyramids yo mu Misiri yageze mu Rwanda ije gukina umukino w’amajonjora ashyira amatsinda ya CAF Champions League izahuriramo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2024.

Pyramids yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa Tatu z’umugoroba, yakirwa n’umwe mu bakozi ba APR FC, Kabanda Tony, ndetse na babiri mu bo yari yohereje ngo bayitegurire urugendo rwo kuza mu Rwanda.

Aba bakaba bari bayishakiye imodoka ebyiri, zirimo imwe itatse amabara n’ibirango by’iyi kipe, aho izi ziherekejwe na Polisi y’u Rwanda zahise zifata umuhanda zerekeza kuri Kigali Convention Centre dore ko iyi kipe izaba icumbitse kuri Radison Blu Hotel.

Ni ikipe imaze iminsi yitwara neza, aho nta gihe gishize itwaye igikombe cy’igihugu. Mu bakinnyi yitwaje harimo Mahmoud Saber na Ibrahim Adel bari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Misiri yakuye umwanya wa kane mu mikino Olimpike.

Ubwo bageraga i Kanombe, abatoza b’iyi kipe banze kugira icyo batangaza mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu, gusa umwe mu bayiherekeje yavuze ko bizeye kwitwara neza bagasezerera APR FC muri ino mikino.

Aya makipe yombi yari yahuye mu cyiciro nk’iki umwaka ushize, aho nyuma yo kunganyiriza i Kigali ubusa ku busa, Pyramids yaje kunyagirira APR FC mu Misiri ibitego 6-1.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *