Umuhanzikazi Taylor Swift ashyiditse na Donald Trump nyuma y’aho agaragaje ko ashyigikiye Kamala Harris wo mu ishyaka riharanira demokarasi (Démocrates) mu matora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Ni nyuma y’ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Visi Perezida uriho ubu, Kamala Harris, mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 ku nshuro ya mbere nk’abakandida bifuza kuyobora iki gihugu.
Taylor Swift nyuma y’iki kiganiro yahise yiyongera ku mubare munini w’ibyamamare bitandukanye byamaze kugaragaza ko bishyigikiye Kamala Harris. Uyu muhanzi yabitangaje mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Ijwi ryanjye ku mwanya wa Perezida wa Amerika mu 2024 nzariha Kamala Harris ndetse na Tim Walz uzaba yiyamamariza kuba Visi Perezida. Nzatora Kamala kuko yaharaniye uburenganzira ndetse nizera ko dukeneye indwanyi yo kubatsinda.”
Yakomeje avuga ko uyu mugore amubonano ubushobozi bwo kuba yahangana n’ibibazo byugarije igihugu ndetse agaca akajagari.
Nyuma y’aho abonye ibi, Donald Trump ntabwo yabyishimiye ahubwo yavuze ko uyu mukobwa azishyura ikiguzi cy’aya magambo ye.
Uyu mugabo ukunze kutavugwaho rumwe mu itangazamakuru yabwiye Fox News, ati “Cyari ikibazo cy’igihe ntabwo yari gushyigikira Biden. Ni umuntu wishyira akizana. Ndetse buri gihe aba ameze nk’ushyigikiye aba-Démocrates kandi azabyishyura.”
Mu minsi yashize Donald Trump utajya imbizi na Taylor Swift yari yatunguranye akora amafoto yifashishije Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI); agaragaza ko uyu mukobwa yiyemeje kumushyigikira. Ni amafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social.
Trump yagaragaje amafoto y’abagore bambaye imipira yanditse iti “Abafana ba Swift bashyigikiye Trump” gusa aya mafoto yose yakozwe na AI. Yongeye gushyira kuri uru rubuga ifoto yanditse amagambo agaragaza ko ‘Taylor ashaka ko mutora Donald Trump’.