wex24news

Gabiro Guitar yajyanwe mu rukiko

Umuhanzi Gabiro Gilbert wamenyekanye nka Gabiro Guitar yajyanwe mu rukiko na Sosiyete ya Evolve Music Group Limited imwishyuza Miliyoni icumi [10,850,000Frw] kubera ko hari imari shingiro (Share Capital) atishyuye, serivisi yahawe atishyuye ndetse n’inyungu n’indishyi zinyuranye.

Ku wa 27 Ukwakira 2021, Gabiro Guitar na Muhaturukundo Eric bahuje imbaraga bashinga sosiyete bise Evolve Music Group Limited, buri wese yiyemeza gutanga imari shingiro ingana n’amafaranga 5,000,000 Frw kugirango buri wese ahabwe imigabane 50 muri iyi sosiyete.

Kuva ubwo sosiyete yashingwa kugeza ubwo Gabiro Guitar yayisohokagamo ku wa 2 Nzeri 2022 (amaze kugurisha imigabane ye) ntiyigeze yishyura imari shingiro ingana na 5,000,000 Frw yatumye ahabwa imigabane yari afite muri Evolve Music Group Limited.

Mu rubanza, bavuze ko ibi byateje imikorere mibi iyi sosiyete, ndetse yagiye mu madeni arimo n’ayo ifitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RRA) arenga Miliyoni 2 Frw.

Iyi sosiye yavuze ko n’ubwo bimeze gutya hari ibikorwa by’ubuhanzi bafashijemo Gabiro Guitar bifate agaciro ka Miliyoni 5 Frw, kandi ntiyigeze abyishyura ahanini “yitwaje ko icyo gihe yari umwe mu banyamigabane b’iyi sosiyete.”

Evolve Music Group Limited yasabye Urukiko guteka Gabiro Guitar “kwishyura umwenda w’imari shingiro ungana na 5,000,000 Frw n’umwenda ungana na 5,850,000 Frw ukomoka ku bikorwa Evolve Music Group Limited yakoreye Gabiro Guitar ntabyishyure, inyungu n’indishyi zinyuranye.”

Gabiro Guitar yabwiye InyaRwanda ko yatunguwe n’iki kirego kuko atigeze akorana n’iriya Label mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko byagiye bitangazwa

Yavuze ko mu bitangazamakuru handitswe byinshi, abanyamakuru bavuga ko abarizwa muri Evolve Music Group nk’umuhanzi kandi bitarigeze bibaho.

Gabiro yasobanuye ko imikoranire ye n’iriya Label yatumye bafata Album ye barayicuruza ‘nyamara nta masezerano dufitanye’. Akomeza ati “Njyewe nari umunyamigabane, ntabwo nari umuhanzi bafashaga mu muziki, kandi hari inyandiko zigaragaza buri kimwe cyose.”

Muhaturukundo  uhagarariye Evolve Music Group niwe watanze ikirego arega Gabiro Guitar avuga ko “Gabiro Guitar atishyuye imar shingiro’.

Gabiro ati “Yari kompanyi y’abantu babiri. Ariko nanone na Sean nawe ntabwo yishyuye imari shingiro. Ushobora gufungura kompanyi ukavuga ko imigabane yanyu ihwanye na Miliyoni 100 Frw, icyo gihe rero imari shingiro igaragarira mu byo uzana, ushobora kuzana inzu tukayandika kuri ‘company’ cyangwa ukazana imodoka tukayandika kuri ‘Company’.”

Akomeza ati “Sinzi impamvu Sean ari gushaka kundega mu nkiko. Kuko n’imigabane yanjye yaguzwe nawe, urumva ko rero ari ubutekamutwe. Mbese, uwandeze ni nawe wanguriye imigabane.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Igikwe’ yakoranye na Confy, yasobanuye ko ubwo bageraga mu rukiko, yasanze Muhaturukundo Eric bakoranaga yarahinduye amazina yitwa Rukundo Gilbert. Ati “Ni ubutekamutwe ari gushaka kunkorera, kandi ari kunsaba ko nishyura arenga Miliyoni 10 Frw.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *