wex24news

Jaguar yahagaritswe nyuma y’impanuka yishe abantu umunani

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe imirimo rusange n’ubwikorezi, Fred Byamukama, yatangaje ko sosiyete itwara abantu ya Jaguar yahagaritswe mu gihe cy’iminsi 10 nyuma y’aho bisi yayo ikoze impanuka ikagwamo abantu umunani.

Image

Iyi bisi yavaga i Kampala muri Uganda yerekeza i Kigali mu Rwanda yakoze impanuka mu ijoro rya tariki ya 1 Nzeri 2024 ubwo yari igeze i Masaka. Icyo gihe yagonganye n’ikamyo ya Fuso.

Umuvugizi wa Polisi muri aka karere, Twaha Kasirye, yasobanuye ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije w’izi modoka, yapfiriyemo abantu umunani, abandi 40 barakomereka.

Mu bapfiriye muri iyi mpanuka harimo Umunyarwandakazi w’imyaka 28 y’amavuko witwa Akariza Aline, ukomoka i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe, akarere ka Rwamagana.

Kuri uyu wa 11 Nzeri, ubuyobozi bwa Jaguar bwari bwatangaje ko bwiteguye gukorana n’inzego bireba kugira ngo “hamenyekane icyateye iyi mpanuka no kugira ngo hatazongera kuba impanuka.”

Image

Iyi sosiyete yakomeje iti “Icyo dushyize imbere ni umutekano n’imibereho myiza y’abagenzi bacu kandi turi kuvugurura imikorere yacu mu rwego rwo gukumira ibindi bibazo mu gihe kizaza.”

Nk’uko televiziyo NTV yabitangaje, Minisitiri Byamukama kuri uyu wa 12 Nzeri yasobanuye ko hakozwe iperereza kuri iyi mpanuka, bigaragara ko umushoferi wari utwaye iyi bisi yarenze ku mategeko y’umuhanda.

Uyu muyobozi yibukije ko iki kigo gitwara abantu bakorera ingendo mu Rwanda na Uganda gifite inshingano yo kugenzura imodoka zacyo, kikerekana ibyangombwa by’abashoferi n’icyemeza ko bahuguriwe gutwara imodoka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *