wex24news

Donald Trump  yavuze ko nta kindi kiganiro mpaka azagirana na Kamala Harris

Donald Trump uri guhatanira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko nta kindi kiganiro mpaka azagirana na Visi Perezida Kamala Harris bahanganye mu matora.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Kane nyuma y’iminota micye itora ry’ibanze mu bikorwa byo kwiyamamaza, rigaragaje ko Trump ari imbere ya Kamala Harris muri Leta z’ibanze, aho yagize amajwi abiri, mu gihe uwo bahanganye nta jwi yagize, hagendewe ku kiganiro mpaka cyabahuje.

Mu butumwa bwa Trump, yagize ati “niba uwo duhanganye atsinzwe urugamba, amagambo ya mbere navuga, ni uko nshaka kumujya kure.”

Yakomeje agira ati “Amatora agaragaje ko natsinze ikiganiro mpaka cyampuje na mugenzi wanjye Kamala Harris Umukandida udashoboye w’Aba- Democrats mu ijoro ryo ku wa Kabiri, agahita yifuza ko haba ikiganiro mpaka cya kabiri.”

Hari amakuru avuga kandi ko Perezida Biden yasabye Visi Perezida we Kamala Harris kutemera ibindi biganiro mpaka na Trump bizatambuka kuri NBC na CBS.

Trump mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane, yavuze ko “Nta kiganiro mpaka cya gatatu kizaba” nyuma y’iki yagiranye na Kamala Harris ndetse n’icyamuhuje na Biden tariki 27 Kamena uyu mwaka.

Yagize ati “Twakoze ibiganiro bibiri. Murabizi, kimwe nakoze na Biden, ikindi na mugenzi we Kamala. Nabyitwayemo neza. Nabikoze neza. Rero ndabona nta mpamvu yo gukora ikindi.”

Nubwo Trump akomeje kuvuga ko yitwaye neza kurusha Kamala Harris, abasesenguzi n’abahanga muri Politiki bavuga ko Visi Perezida yitwaye neza kurusha Trump.

Trump wifuza kugaruka muri White House, yakomeje agira ati “Kamala agomba gukomeza gushyira imbara mu byo yakoze mu gihe cy’imyaka ikabakaba ine. We na Joe basenye Igihugu cyacu.”

Mu kiganiro mpaka cyabaye muri iki cyumweru, aba bombi bagiye bavuga ko ibyatangazwaga na mugenzi w’undi, ari ibinyoma, ndetse buri umwe akavuga ko undi adashoboye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *