wex24news

Safi Madiba arikwitegura gutaramira mu Rwanda

Safi Madiba umaze igihe atuye muri Canada aho anakorera ibikorwa by’umuziki we, yatangiye ibitaramo bizenguruka imigabane itandukanye y’Isi akazabisoreza mu Rwanda aho azaba atashye nyuma y’imyaka ine aruvuyemo.

Image

Uyu muhanzi ukubutse mu gitaramo yakoreye muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yataramiye ku wa 31 Kanama 2024.

Nyuma yo gutaramira muri Leta ya Washington, Safi Madiba ategerejwe mu gitaramo kizabera i Lyon mu Bufaransa ku wa 9 Ugushyingo 2024.

Image

Safi Madiba yavuze ko yifuzaga gutaha mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize ariko ahura n’impamvu zatumye bitamukundira ahubwo ahitamo kubishyira muri iki gihe.

Ati “Ngiye gutaramira mu Bufaransa i Lyon, nimvayo nzasubira muri Amerika aho mfite ibindi bitaramo bibiri birimo ikizabera Arizona na Michigan, nimvayo ndateganya guhita nitabira igitaramo nzakorera mu Rwanda.”

Nubwo aterura ukwezi cyangwa itariki ateganya gutaramira mu Rwanda, Safi Madiba yemeje ko ku bwe asanga hasigaye igihe gito ndetse ageze kure mu biganiro n’abagomba kumutegurira igitaramo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *