Kuri uyu wa Gatanu abantu batandatu bapfuye barimo impunzi eshatu za Rohingya, nyuma y’imvura nyinshi yateje inkangu mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Bangladesh.
Mohammad Shamsud Douza, Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’impunzi yatangaje ko iyi nkangu yabereye ahantu habiri hatandukanye mu turere duhana imbibi na Cox’s Bazar, ari naho inkambi ya Rohingya iherereye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza kuri uyu wa 13 Nzeri byatangaje ko Rohingya ifite abarenga miliyoni batuye muri iyo nkambi iherereye i Cox’s Bazar, akaba ari umubare munini wahunze igitero bagabweho na Myanmar mu 2017.
Izo mpunzi zikambitse ahantu habi hubakishijwe imigano n’ibikoresho bya pulasitiki ndetse haherereye mu misozi ihanamye.
Bangladesh iri mu gice cy’amajyepfo y’Aziya ikunze kwibasirwa n’imyuzure ihitana ubuzima bwa benshi abandi bakavanwa mu byabo.