wex24news

U Burundi bwavuzweho kwakira abayobozi bakuru ba FDLR na FLN

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi iremeza ko abahagarariye imitwe ya FDLR na FLN yombi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamaze icyumweru kirenga bagirana ibiganiro n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB).

Inama zahuje izi mpande uko ari eshatu ku butumire bwa FDNB zaberaga muri hoteli zo mu ntara za Cibitoke na Kayanza zombi zitandukanywa n’ishyamba rya Kibira. Iri shyamba FLN imaze imyaka myinshi irifitemo ibirindiro.

Hoteli izo nama zabaye hagati y’itariki ya 29 Kanama n’iya 4 Nzeri zabereyemo zirimo iyitwa Green Village Hotel ya Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca ndetse n’iyitwa Mwarangabo ya Colonel de Police witwa Jérôme Ntibibogora.

Inyeshyamba zitabiriye ziriya nama zirimo Lt Gen Hamada Habimana ufatwa nk’Umugaba w’Ikirenga w’inyeshyamba za FLN, Gen Ntawunguka Pacifique ’Omega’ ukuriye Igisirikare cya FDLR, Gen de Brigade Antoine Hakizimana ’Jeva’ uzwi nk’umuyobozi w’igisirikare cya FLN na Colonel Honoré Hategekimana ’Théophile’ na we wo muri uriya mutwe.

Ku ruhande rw’u Burundi hari abakuriye ubutasi bwa gisirikare ndetse n’abayobozi bake mu nzego za leta, gusa amazina yabo ntabwo aramenyekana.

Icyakora umwe muri ba Ofisiye ba FDNB utifuje gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru SOS Médias Burundi ko “abahagarariye igisirikare cy’u Burundi bahuye na bo (FDLR na FLN) abenshi bakorera mu majyaruguru ashyira uburenganzira bw’igihugu. Icyakora hari abandi baturutse ku cyicaro gikuru cy’ingabo i Bujumbura”.

Andi makuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo yo avuga ko abakuriye iriya mitwe bambukaga umupaka bacungiwe umutekano n’abasirikare b’Abarundi.

Amakuru avuga ko mu mpamvu zatumye Igisirikare cy’u Burundi gitumira iriya mitwe harimo iyo guhuza no kunga abayobozi ba FLN bamaze igihe barebana ay’ingwe.

Nka Gen Hamada akekwaho kuvugana kenshi na mugenzi we Aloys Nzabampema uyobora inyeshyamba za FNL, uyu na we ubutegetsi bw’u Burundi bukaba “butinya ko yaba yarinjiriwe n’u Rwanda rumusaba kumvisha inyeshyamba z’Abanyarwanda ko zigomba gutahuka ndetse no kurumenera amabanga yerekeye imikoranire ya FLN na Guverinoma y’u Burundi”.

Indi mpamvu y’iriya nama ngo yari ukuzamura morali y’abarwanyi ba FLN bari mu Kibira ndetse no kureba uko abarwanyi ba FDLR bari muri ririya shyamba bakongerwa, mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko FDLR, FLN n’u Burundi bemeranyije umugambi wo kohereza hafi y’umupaka w’u Rwanda abarwanyi babarirwa mu bihumbi bo kuruhungabanyiriza umutekano.

U Burundi bukomeje kwiyegereza imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe mu mpera za 2023 Perezida Evariste Ndayishimiye wari i Kinshasa yatangaje ko ashyigikiye umugambi urimo FDLR wo gutera u Rwanda bagahirika ku butegetsi Perezida Paul Kagame.

Ingabo z’u Burundi na FDLR basanzwe bafatanya n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.

Gitega imaze igihe yita Kigali “umuturanyi mubi”, ndetse muri Mutarama uyu mwaka ubutegetsi bw’u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda irushinja gushyigikira umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *