wex24news

Manchester City iri mu rubanza rushobora gutuma ikurwa muri Premier League

Mu cyumba cy’inama cyagizwe ibanga n’ahantu hatatangajwe, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024 haratangira urubanza rw’ikinyejana hagati ya Manchester City na Premier League iyishinja kurenga ku mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo inshuro 115.

Aya mategeko azwi nka “Financial Fair Play Regulations” cyangwa “FFP” yashyizweho n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) cyangwa za shampiyona mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kugira ngo amakipe adakoresha amafaranga menshi aruta yo yinjiza, mu gushaka intsinzi, bityo akaba yagwa mu gihombo.

Abahanga bagaragaza ko ibyo bitabayeho, wasanga nk’ikipe imwe ishobora kwigwizaho abakinnyi bose bakomeye kuko yabonye uyishoramo imari, ikaba yajya ihora iri hejuru y’izindi zose.

Muri Shampiyona y’u Bwongereza ni byo bita “Premier League’s Profit and Sustainability Rules (PSR)”.

Muri Gashyantare 2023, Premier League yatangaje ko Ikipe ya Manchester City ikurikiranyweho kurenga kuri aya mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo inshuro zirenga 100.

Hari nyuma y’uko iperereza ryakozwe na komisiyo yigenga mu gihe cy’imyaka ine, ryagaragaje amakosa yakozwe na Manchester City yarenze ku mategeko hagati 2009 na 2018.

Iyi komisiyo yashinje kandi Manchester City ko itigeze iyorohereza mu mikoranire kuva iperereza ritangiye mu Ukuboza 2018.

Nyuma y’igihe hibazwa uko bizagenda, kera kabaye urubanza rw’impande zombi ruratangira kuri uyu wa Mbere kugira ngo Manchester City igaragaze ibimenyetso byerekana ko yera kuri ibi birego ishinjwa.

Ni urubanza rubera mu ibanga kuko rutari mu nkiko zisanzwe ndetse abarufitemo uruhare bashobora no kuruburana bari ahantu hatandukanye, ahubwo hakifashishwa amashusho.

EPA Lord Pannick at the Supreme Court

Bivugwa ko muri uru rubanza, Lord Pannick KC yaciye Manchester City 5000£ (hafi miliyoni 9 Frw) kuri buri saha azayiburanira.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Adam Lewis KC ari we ushobora kuyobora abo ku ruhande rwa komisiyo yigenga ya Premier League. Gusa mu kirego giheruka ku ikipe ya Everton, Premier League yari yahaye akazi kompanyi ya Linklaters ikorera i Londres.

Amakuru avuga ko muri uru rubanza rushobora kumara ibyumweru 10, City yiteguye guhakana ibirego byose ishinjwa birimo gutanga amafaranga arenga ayo yari yemerewe mu kugura abakinnyi bayifashije kwigarurira Premier League.

Mu birego bitari munsi ya 54 mu 115 iyi kipe ishinjwa, City ntiyigeze igaragaza amakuru ya nyayo ku mafaranga yinjije. Ibimenyetso bimwe bikaba bishobora kuboneka bivuye kuri ‘email’ zabonywe n’urubuga rwa “Football Leaks” rw’Umunya-Portugal Rui Pinto, nk’uko byashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel mu 2018.

Mu birego bya Premier League harimo umunani bijyanye n’amafaranga yakoreshejwe ku batoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2009/10 kugeza mu wa 2012/13 ubwo iyi kipe yatozwaga na Roberto Manchini.

Zimwe mu mpapuro zagiye hanze zagaragajwe na Der Spiegel zerekanye ko City yahembaga Mancini umushahara wa miliyoni 1.4£ hakuweho umusoro, ariko na kompanyi y’uyu mutoza mu Butaliyani ikerekana ko yishyurwaga miliyoni 1.75£ buri mwaka kubera gukora nk’umukozi udahoraho mu Ikipe ya Al Jazira yo muri Abu Dhabi, akabikora iminsi ine mu mwaka.

Muri make, mu byaha 115 Manchester City ishinjwa harimo 54 byo kutagaragaza amakuru y’ukuri ku ikoreshwa ry’umutungo wayo mu gihe cy’imyaka icyenda na 14 byo kunanirwa kugaragaza uburyo yishyuyemo abakinnyi kuva mu 2009/10 kugeza mu 2017/18.

Hari kandi bitanu byo kutubahiriza amategeko ya UEFA arimo ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo (FFP) hagati ya 2013/14 na 2017/18, kurenga ku mabwiriza ya Premier League ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo kuva mu 2015/16 kugeza mu 2017/18 na 35 byo kutorohereza abakoze iperereza mu Ukuboza 2018 na Gashyantare 2023.

Manchester City yatangaje ko yiteguye kugaragaza ukuri ku byo ishinjwa, gusa icyibazwa ni ibimenyetso ifite byanyomoza ibirimo ibyagaragajwe na Football Leaks.

Mu gihe iyi kipe yahamwa n’ibyaha ishinjwa, ishobora gukurwaho amanota cyangwa ikirukanwa muri Premier League, ikamanurwa mu bindi byiciro. Kuri bamwe bo mu mupira w’amaguru, basanga mu gihe umwanzuro waba utangajwe, gushyirwa mu bikorwa bishobora gufata imyaka kuko hazabaho no kujurira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *