wex24news

Pariki ya Nyungwe zafashwe n’inkongi y’umuriro

Igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe  kiri mu bilometero birenga 10 uvuye aho iyi pariki itangirira cyafashwe n’inkongi y’umuriro.

Igice cyafashwe n’inkongi giherereye mu Mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Save, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke winjiramo rwagati. 

Abaturage bahise batabara ndetse bagerageza uko bishoboka byose barawuhashya.

Umwe mu barinzi b’iyi Pariki Kabayiza Assouman, yabwiye Imvaho Nshya ko inkongi y’umuriro yatangiye kugaragara saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatandatu ukaba wajimijwe kugeza saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru. 

Image

Yavuze ko ubwo batangiraga kubona umwotsi babanje kugorwa no kumenya nyirizina aho ishyamba ririgushya kuko hari kure, bituma bataha bagaruka mu rucyerera. 

Ati: “Twageze saa mbiri z’ijoro tujya inyuma mu baturage umuriro tukawubona, twageramo imbere tukabura aho riri guhira ariko umwotsi ucumba ari mwinshi, kuko hari kure kandi hazitanye.”

Avuga ko  bageze yo bakabona umuriro ari mwinshi kandi bushobora kwira nta gikozwe kinini, nk’uko bisanzwe bacukura imiferege ku mpande z’ahashyaga ngo hatagira ahandi hafatwa, abaturage barataha, abarinzi barahasigara,igice cyahiye kikaba kibarirwa muri hegitari n’igice.

Avuga ko kugeza ubu batazi icyateye iyi nkongi, ariko bakeka ko haba hari nk’uwagiyemo guhakura ubuki mu giti yagitwika umuriro ugakwira hose icyo gice cyose kigashya. 

Bibaye hashize iminsi mike ubuyobozi bw’iyi Pariki buri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abayituriye kurwanya inkongi z’imiriro n’ibindi byose byakwangiza inyamaswa n’ibimera biyirimo, ubukangurambaga buracyakomeje.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *