wex24news

trump yari agiye kuraswa ubwo yari iwe akina Golf

Donald Trump yatabawe igitaraganya n’inzego zishinzwe umutekano nyuma y’aho umuntu ashatse kumwicira mu rugo rwe ruri muri Leta ya Florida. Ni insanganya yabaye nyuma y’amezi abiri na none hageragejwe umugambi wo guhitana uyu mugabo ubwo yari mu gace ka Butler muri Leta ya Pennysylvania ari kwiyamamaza, umugizi wa nabi akamurasa ugutwi.

Former President Donald Trump hits his shot from the second tee during the pro-am prior to the LIV Golf Invitational - Bedminster at Trump National Golf Club on Aug. 10, 2023, in Bedminster, New Jersey.

Kuri iki Cyumweru nabwo Trump habuze gato ngo araswe. Ubwo yari mu rugo rwe, abashinzwe umutekano babonye umuntu witwaje intwaro, wari ahantu n’ubundi Trump yari ari kwerekeza ari gukina Golf.

Ubusanzwe, iyo Trump ari gukina abashinzwe umutekano bagera mbere ahantu hari umwobo ashaka gukiniramo. Uwo mugizi wa nabi, yari yihishe mu byatsi, hafi y’umwobo wa gatandatu, uwa karindwi n’uwa munani w’ikibuga cya Golf.

Former U.S. President Donald Trump looks on over the 18th green during the pro-am prior to the LIV Golf Invitational - Bedminster at Trump National Golf Club Bedminster on July 28, 2022 in Bedminster, New Jersey.

Abashinzwe umutekano babonye umunwa w’imbunda, uhinguka mu byatsi ndetse Trump ntiyari kure ye kuko harimo metero ziri hagati ya 274 na 557.

Abashinzwe umutekano bihutiye guhita barasa ha hantu babonye wa mwicanyi, na we ahita yiruka ahungira mu modoka, gusa yaje guhagarikwa arafatwa arafungwa.

Trump na we yahise ahungishwa aho hantu igitaraganya.

Umwicanyi yari afite imbunda ya AK-47 na camera nto ya GoPro. Bivugwa ko uwo mugizi wa nabi yitwa Ryan Wesley Routh.

Trump yatabawe ntacyo abaye. Nyuma y’umwanya muto ibyo bibaye, yasohoye itangazo avuga ko mu rugo rwe humvikanye amasasu, ariko abwira abamushyigikiye ko ameze neza nta kibazo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *