wex24news

Bushali yibarutse umwana wa Kabiri

Umuraperi wamamaye mu njyana ya Kinyatrap nka Bushali, yagaragaje ko umwaka urenze yibarutse umwana we wa kabiri w’umuhungu, nk’uko bigaragara mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sinzatinda’ izaba iri mu zigize Album ye ya Gatatu.

Mu guteguza Album ye yise ‘Full Moon’, Bushali yagaragaje ‘Cover’ iriho ifoto ye n’umuhungu we w’imfura ‘Bushali Moon’ yitiriye ukwezi. Ndetse, mu bihe bitandukanye yumvikanishije ko iyi Album idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yakozweho n’abo mu muryango we gusa.

Mu musozo w’amashusho y’iyi ndirimbo nibwo agaragaza umwana we w’umuhungu yise ‘Bushali Sun’ [Yamwitiriye izuba], ndetse amaze igihe amufungurije konti ye ya Instagram.

indirimbo ‘ziryoshye’, kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y’uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Stuido na Bruce Melodie, ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.

Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.

Ni Album kandi izumvikanaho amajwi y’abagize umuryango we nk’umwana we n’umugore we.

Bushali afite gahunda yo gusohora indirimbo imwe imwe kuri Album kugeza ubwo yose azayishyira hanze. Uyu muraperi aherutse kuririmba mu gitaramo cyo kumurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ya Riderman na Bull Dogg, cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 24 Kanama 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *