wex24news

Umudepite arasabira Abawazalendo kwinjizwa mu nzego z’umutekano

Depite Willy Mishiki ashyigikiye kwinjiza abarwanyi ba Wazalendo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Polisi y’igihugu, ndetse no mu nzego z’ubutasi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu mudepite ku rwego rw’Igihugu watorewe i Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, asobanura ko uku kwishyira hamwe ku buyobozi bumwe kandi bwunze ubumwe bishobora kugabanya ihohoterwa ryakozwe na bamwe mu bagize iyo mitwe yitwaje intwaro, kandi bikagira uruhare mu kugarura amahoro mu turere tumwe na tumwe two mu burasirazuba bw’igihugu.

Willy Mishiki yasabye kandi ko guverinoma yihutira gutanga amahugurwa yihuse mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’uburenganzira bwa muntu ku ba Wazalendo.

Yagize ati: “Turatekereza ko tugomba kwinjiza Abawazalendo muri FARDC na PNC, tukagira Ubuyobozi bumwe, kandi aho, ntituzongera kuvuga abakorerabushake bashinzwe kurengera Igihugu. Ahubwo tuzavuga FARDC. Kandi ibi bizatubuza kurengera rubona uyu munsi. Akarusho Abawazalendo bafite ni uko bamaze gutozwa mu gisirikare, barwanira kugumana amasambu ya ba sekuruza kandi bihagazeho none icyo bakeneye ubu ni ukubaha amahugurwa yihuse ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’uburenganzira bwa muntu bigomba kubahwa. Uyu munsi, nk’urugero, Abawazalendo ntabwo bahembwa, bihemba ubwabo binyuze muri jetons bakusanyije. »

Abawazalendo (bivuga abakunda igihugu mu Giswahili), bazwi kandi ku izina rya “Abakorerabushake mu Kurengera Igihugu” (VDP), bakaba ari abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro itandukanye yo mu burasirazuba bwa Congo ifatanya na FARDC mu kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *