wex24news

Icyogajuru cya SpaceX cyoherejwe mu isanzure cyagarutse amahoro

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo Ikigo cy’umunyemari Elon Musk cyitwa SpaceX, cyanditse amateka nyuma yo kohereza mu isanzure icyogajuru kirimo abantu bane, biba ubwa mbere ikigo cyigenga kibigezeho. Ubu butumwa bwiswe Polaris Dawn.

Intego yari ukumara iminsi itanu kizenguruka mu isanzure nyuma kikagaruka ku Isi. Cyari kirimo umunyemari Jared Isaacman, abakozi babiri ba SpaceX ndetse n’uwahoze ari umupilote mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki cyogajuru cyageze mu bilometero 1,400 uvuye ku Isi. Ibi bivuze ko cyarenze cyane Sitasiyo Mpuzamahanga iri mu isanzure, izwi nka International Space Station [ISS] kuko yo iri muri kilomtero 400 uvuye ku butaka.

Ku wa Kane, hari amashusho yashyizwe hanze agaragaza bamwe mu bagiye muri iki cyogajuru bagaragaza ko bageze mu isanzure, aho babiri muri bo bagerageje gusohoka umwanya muto.

Ku wa 15 Nzeri 2024 saa 09:37 z’i Kigali ni bwo cyagarutse ku Isi kigwa mu Nyanja ya Atlantic hafi y’inkengero za Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abajyanye n’iki cyogajuru bakimara kugera ku butaka, ku rukuta rwa X rwashyiriweho iyi gahunda bahatambukijwe ubutumwa bugira buti “Ibyishimo ubuzima bwiza no kugaruka mu rugo. Ibihe bishya byo kujya mu isanzure ku bigo byigenda byatangiye kandi hari byinshi bizaza.”

Bimwe mu byajyanye iri tsinda harimo kugerageza imyabaro mishya yagenewe aba-astronauts, ikoranabuhanga rishya n’ibindi.

Bakoze kandi igerageza ry’itumanaho ryifashisha urumuri rugizwe n’imirasire ruba rufite ingufu nyinshi ‘Laser communication’ aho rwakoreshejwe mu gutumanaho na satellite za Starlink na zo zikohereza ubutumwa kuri sitasiyo yo ku butaka.

Hifashishijwe ubu buryo hoherejwe amashusho y’uruhehemure cyane agaragaza umwe mu bari bari muri iki cyogajuru yifashisha igicurangisho cya violin mu gucuranga ‘Rey’s Theme’ ya John Williams.

Amakuru ahari agaragaza ko iki cyogajuru ari kimwe muri bitatu biteganywa koherezwa na SpaceX mu isanzure binyuze mu butumwa bwa Polaris Dawn.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *