wex24news

CAF yahaye Kenya, Uganda na Tanzania uburenganzira bwo kwakira CHAN 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yahaye Kenya, Uganda na Tanzania uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Afurika cy’abakinyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN muri Gashyantare 2025.

Image

Ibi byemejwe na Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024 nyuma yo gusura amasitade atandukanye arimo Moi International Sports Center iherereye Kasarani, Nyayo Stadium iri i Nairobi muri Kenya. 

Aganira n’itangazamakuru Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe yijeje ko iyi CHAN izaba nziza mu mateka. 

Ati: “Nizeye ko iyi CHAN izaba imwe mu nziza mu mateka haba mu kibuga n’ibitaganzamakuru bizayitambutsa n’inyungu dutegereje muri Afurika no ku Isi hose.”

Iri rushanwa ni inzira nziza kuri ibi bihugu biri no gutegura kwakira irushanwa rihatse ayandi rya CAN rizaba mu 2027, rizaba ryongeye kubera mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 1976 ubwo Ethiopia yakiraga imikino ya nyuma.

CHAN yaherukaga kubera muri Algeria muri Mutarama na Gashyantare 2023, yegukanwa na Sénégal itsinze iki gihugu cyari cyayakiriye penaliti 5-4.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *