wex24news

NEC yatangaje urutonde rw’Abasenateri batowe by’Agateganyo

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yatangaje Abasenateri 12 batowe mu matora yo ku wa tariki ya 16 Nzeri 2024.

Image

NEC yatangaje ko abatowe mu Ntara y’Amajyaruguru ari Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hatowe Bideri John Bonds ku majwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence n’amajwi 68,53% na Mukabaramba Alvera n’amanota 76,40%.

Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien n’amajwi 67,88%.

Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%

Kuri uyu  wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 biteganyijwe ko hatorwa Abasenateri babiri bahagarariye  amashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ibyigenga.

Mu basenateri 12, babiri gusa ni bo bashya ari bo Amandin Rugira wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi na Zambia ndetse na Cyitatire Sosthene wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.

Uretse abo 12 bazatorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, hari abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Itegeko riteganyako nyuma y’aho NEC itangaje ibyavuye mu matora y’Abasenateri by’agateganyo, utishimiye ibyavuye mu itora aregera Urukiko rw’ikirenga mu masaha 48 uhereye igihe Perezida wa komisiyo yatangarije by’agateganyo ibyavuye mu itora.

Kutakirwa kw’ikirego byemeza ko ibyatangajwe by’agateganyo na Komisiyo bifite agaciro.

Ibyavuye mu itora bitangazwa ku buryo bw’agateganyo batarinze iminsi itanu, mu gihe mu buryo bwa  burundu bitangwa mu minsi irindwi uhereye igihe ibyavuye mu itora ku buryo bw’agateganyo byatangarijwe. 

Itegeko riteganya ko iyo hari ikirego cyagejejwe mu rukiko rw’Ikirenga ibyavuye mu itora ntibitangazwa ku buryo bwa burundu urukiko rutarafata icyemezo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *