wex24news

Muhire Kevin yageneye ubutumwa Perezida wa wa Gasogi United

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yageneye ubutumwa Perezida wa wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), wahize kubatsinda, amumenyesha ko nubwo bagiye gukina Perezida w’ikipe yabo yareguye ndetse arwaye, ariko biteguye intsinzi bakanayimutura.

Ni umukino umaze igihe ugarukwaho mu isi ya ruhago Nyarwanda, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, aho ibyamamare binyuranye biri gutanga ubutumwa birarikira abantu kuzawitabira ngo kuko ari w’ishiraniro.

Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 kuri Sitade Amahoro, ni Gasogi United izaba yawakiriye, ndetse Perezida wayo KNC akaba amaze iminsi ararikira abantu kuzawitabira kuko bazabona umukino wa mbere uzaba uryoshye muri ruhago y’u Rwanda.

KNC kandi anyuzamo agakoresha imvugo zisekeje akavuga ko uko byagenda kose ikipe ye ya Gasogi United izatsinda uyu mukino kuko yiteguye neza, mu gihe Rayon Sports bagiye guhura iri mu bibazo birimo kuba Jean Fidele Uwayezu wari Perezida wayo aherutse kwegura ku mpamvu z’uburwayi.

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yasabye abafana b’iyi kipe kuzaza kubashyigikira, kuko na bo biteguye kubashimisha, bagatsinda Gasogi United, bagahinyuza Perezida wayo KNC ukomeje kuvuga ko ikipe ye izabatsinda.

Muhire Kevin avuga ko nubwo umuyobozi wabo aherutse kwegura ndetse akaba arwaye, ariko ko bitakoma mu nkokora imigambi y’iyi kipe.

Yagize ati “Perezida yaragiye, turamwifuriza gukira, gusa ikipe yo ntiyasenyutse, abasigaye tugiye gukotana kugira ngo umukino wa Gasogi United tuzawutsinde tuwumuture.”

Muhire Kevin yakomeje agira ati “Abakunzi turabatumiye muzaze muri benshi turashaka gutsinda umukino tukawukoresha twiyunga ariko nanone tukazabonera umwanya wo kunyomoza amagambo amaze iminsi atangazwa na Perezida wa Gasogi United ko turi abagore ba Gasogi.”

Umukino uhuza Rayon Sports na Gasogi United, usanzwe ubanzirizwa n’amagambo menshi, byumwihariko Perezida wa Gasogi aba avuga ko ikipe ye ari yo ikunze gushobora iyi isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *