wex24news

Milutin Micho yirukanywe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libya ryirukanye umunya Serbia Milutin Sredojevic “Micho” wari umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu ya Libya kubera umusaruro muke yagaragaje mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025. 

Image

Muri iyi mikino Libya yanganyije n’u Rwanda igitego 1-1 i Tripoli mu gihe ku munsi wa kabiri yatsinzwe na Benin ibitego 2-1. Byatumye isoza umunsi wa mbere n’uwa kabiri iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda D n’inota rimwe.

Uyu mutoza wigeze kuyobora ikipe y’igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma y’umwaka ahawe akazi kuko yagiye muri Libya mu kwezi k’Ukwakira 2023 aho yari amaze kuyihesha intsinzi icyenda ziganjemo izo mu mikino ya gishuti.

Micho w’imyaka 55 yatoje amakipe atandukaye arimo Uganda, Zambia  Zamalek yo mu Misiri n’andi meshi.

Mu Kwakira uyu mwaka, Libya izakina imikino ibiri na Nigeria izatangira isura iki gihugu mbere yo kucyakira ku munsi wa kane w’imikino yo gushaka itike ya CAN 2025 izabera muri Maroc.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *