wex24news

Benjamin Netanyahu yarahiriye kuzihimura ku barwanyi b’umutwe w’Aba-Houthi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yarahiriye kuzihimura ku barwanyi b’umutwe w’Aba-Houthi ukorera muri Yemen uherutse kugaba igitero muri Israel, mu gihe umuyobozi wawo we yavuze ko biteguye gukora ibirenze ibyo bakoze ngo bahorere Hamas.

Netanyahu atangaje ibi nyuma yuko ku Byumweru bwa mbere kuva intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas yakwaduka, Umutwe w’iterabwoba wa Houthi uterwa inkunga na Irani ugabye igitero muri Israel.

Nta byinshi byatangajwe kuri iki gitero, gusa byavuzwe ko cyakomerekeje abantu icyenda, ndetse kinangiza ibikorwa remezo. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko Israel izihorera.

Yagize ati “Bagomba kumenya ko bazishyura igiciro kiremereye cy’ibyo badukoreye batubabaza. Uwo ari we wese uzivanga muri iki kibazo, aratumiwe rwose. Umuntu wese uzadutera agamije kutubabaza ntazatuva mu nzara.”

Umuyobozi w’umutwe wa Houthi, Abdul Malik, we yavuze ko bazakora ibirenze ibyo bakoze, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu umutwe wa Hamas, kandi ko igitero bateganya kongera kugaba kuri Israel kizaba ari karundura.

Ati “Turimo gufatanya n’abavandimwe bacu muri Palestine. Turi gutegura ibirenzeho, kandi ibyo tuzagaba bizaba ari karundura kurushaho.”

Uyu mutwe w’Aba-Houthi uri gutera ingabo mu bitugu Hamas, wiyongera kuri Hezbola yo muri Liban na yo imaze iminsi ihanganye na Israel.

Aba-Houthi batangiye kotsa igitutu Israel, nyuma yuko Iran ivuze ko izihorera kuri Israel ku guhitana umuyobozi wa Hamas wiciwe muri Iran.

Kuva intambara ya Israel n’abarwanyi ba Hamas yatangira mu kwezi k’Ukwakira 2023, Abanya-Palestine barenga ibihumbi 41 bamaze kuhasiga ubuzima, naho abagera kuri mu bihumbi 95 barakomeretse, mu gihe 90% bya miliyoni 2.3 bari batuye muri Gaza bavuye mu byabo barahunga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *