wex24news

FARDC yagabye ibitero mu bice bituwe cyane 

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abafatanyabikorwa bacyo, kuri uyu wa Kabiri, cyagabye ibitero mu bice bitandukanye bituwe cyane mu bice bigenzurwa na M23.

Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka mu butumwa yanyujije kuri X yahoze ari twitter asobanura ko ibi bitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane.

Yagize ati “Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Nzeri 2024, ahagana mu ma saa 12h30 z’ijoro, ibitero by’urugomo byakozwe n’ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa byibasiye uturere dutuwe cyane i Lukopfu, Gisuma, Bufaransa na Zunguruka”.

Yakomeje agira ati “Ibi bitero byateje kubura ubuzima bw’abantu benshi kandi bikura mu byabo abenegihugu bene wacu benshi, bibiba ubwoba no kwiheba”.

Yongeyeho ko ubu M23 ikomeje kwirwanaho no kurinda abaturage.

Ibi biravugwa mu gihe Igisirikare cya Congo, FARDC, kigamba kwambura umutwe wa M23 ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *