wex24news

 Abitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare

Abayobozi b’igisirikare cya Mali batangaje ko baburijemo igitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare i Bamako nyuma yuko abantu bitwaje intwaro bagerageje gushaka kwigarurira umujyi.

Image

Kuri uyu wa Kabiri, ingabo z’iki gihugu zatangaje ko zirimo gucunga umutekano neza kandi ziri kugenzura umurwa mukuru nyuma yo kurwanya abitwaje intwaro  bateye ikigo cya gisrikare i Bamako.

Ikigo cya gisirikare giherereye mu Karere ka Feladie mu majyepfo y’uburasirazuba hafi n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga na cyo bivugwa ko cyumvikanyeho urusaku rw’amasasu mu gitondo.

Mu rukerera kandi itsinda ry’abitwaje intwaro ryashatse kwinjira mu kigo cya gisirikare i Faladie ndetse, igisirikare cyahamagariye abaturage kwirinda gutemberera muri ako gace kugeza igihe Leta isohoreye itangazo.

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bamako Modibo Keita cyabaye gifunzwe by’agateganyo kubera imvururu, nk’uko ubuyobozi bwabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Mali iyobowe na Guverinoma ya gisirikare kuva cyahirika ubutegetsi mu 2020, yibasiwe n’imitwe myinshi y’inyeshyamba irimo imitwe ifitanye isano n’inyeshyamba ziyitirira idini ya Isilamu, al-Qaeda na ISIL (ISIS).

Ku buyobozi bwa Colonel Assimi Goita kandi  Mali yahagaritse umubano n’ibihugu by’abafatanyabikorwa nk’u Burayi n’u Bufaransa, maze yifatanya n’u Burusiya bwanabahaye abarwanyi b’abacancuro,ba ’Wagner’, ngo babashyigikire.

Mu gitero cyagabwe ku nyeshyamba mu 2022 aba bacancuro barezwe guhohotera abasivili nubwo ibyo birego babihakanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *