wex24news

perezida Kagame ategerejwe muri Singapore

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024, ategerejwe muri Singapore.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapore yatangaje ko  urugendo rwa Perezida Paul Kagame rutangira uyu munsi ku wa 18-23 Nzeri 2024.

Iyi Minisiteri yatangaje ko uruzinduko rwe rugamije kurushaho kunoza umubano nk’ibihugu bihurira mu ihuriro ry’ibihugu bito, Forum of Small States (FOSS) kandi ibihugu byombi bikazarushaho kuganira uko ibihugu byombi biteza imbere umubano.

Perezida Kagame azaganira na mugenzi we Tharman Shanmugaratnam, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari, Lawrence Wong.

Umukuru w’Igihugu azakirwa ku meza n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong.

Uruzinduko rwe rubaye urwa kane agenderera iki gihugu . Yaherukaga muri iki gihugu muri Nzeri  2022.

Umubano w’u Rwanda na Singapore mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi.

Ibihugu byombi byakuriyeho viza abaturage babyo ndetse  mu mwaka wa 2008 u Rwanda rufungura Ambasade yarwo muri Singapore.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *