Mu gihe umukandara wa Nyungwe wafatwaga n’inkongi y’umuriro ku gice cy’Imidugudu ya Karambo na Gituntu, mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke hagashya hegitari 15 zose, ubwo abaturage bawuzimyaga bafatiyemo umugabo bakeka ko ari we wari umaze kuwutwika ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.
Iyi nkongi yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri mu ma saa tatu z’igitondo bikekwa ko yari yatangiye mbere yaho, abaturage bahise bahuruzwa bajya kuzimya, uwo munsi birananirana bakomeza bucyeye bwaho ku wa Mbere,bashobora kuwuzimya mu masaha y’umugoroba, ariko kuko umuriro batakekaga ko washizemo, abarinzi b’iyi Pariki barahaguma ngo bacunge ko nta handi hashya.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri ubwo bari bizeye ko umuriro washizemo neza bitewe n’imvura yaraye iguye, bagatekereza ko n’aho umuriro waba wari ukirimo kwihembera wazimijwe n’imvura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harinditwali Jean Paul yavuze ko ubwo batangiraga kuzimya iyo nkongi, bageze hagati bazimya bavumburamo umugabo bakeka ko ari rushimusi wahise anatabwa muri yombi.
Ati: “Twamufatiyemo hagati turi kuzimya tumusangana imitego 18 bategesha inyamaswa, ikibiriti, urumogi rwuzuye urushyi rw’umuntu mukuru n’inkoni 8 bacamo bakazibaza neza bakajya kuzigurisha. Abaturage bahise bamugota turamufata, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.”
Avuga ko nk’uko muri Pariki haba harimo inyamaswa no kumukandara wayo haba hari izihari, abo bangizi bakazitega bakazica, cyangwa izo biciyemo, nk’izo bita ingurube z’ishyamba, bagasohoka ishyamba bakajya mu mukandara waryo bakazibaburiramo, izindi bakazibaga zimwe mu nyama bagacana bakazokerezamo,ari ho havamo uko gutwika, kimwe n’abatwika bahakura ubuki mu biti biba biri muri iryo shyamba.
Yongeye kwibutsa abaturage akamaro Pariki y’Ighugu ya Nyungwe ibafitiye, kuko uretse umwuka mwiza bahumeka uyiturukamo, imvura babona n’amazi bakoresha, banubakirwa ibikorwa remezo birimo amashuri, n’ibindi.