wex24news

Abasivili barenga 120 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro

Raporo y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, (Human Rights Watch), yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na al-Qaeda na ISIL yakajije umurego ku baturage muri Burkinafaso ndetse imaze guhitana abarenga 120.

Image

Raporo yasohotse kuri uyu wa Gatatu yerekanye ko iyicwa ryaba basivili bagera ku 128 baguye mu bitero birindwi byatewe n’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu hose kuva muri Gashyantare 2024.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko iyi mitwe yarenze ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu kandi ari ibyaha by’intambara bigaragaza ko ayo matsinda yishe abaturage, abandi bavanwa mu byabo, mu gihe n’abakristu nabo bishwe.

Umushakashatsi w’uwo muryango muri Sahel, Ilaria Allegrozzi, avuga ko abantu bishwe n’imitwe yiyitirira idini ya Isilamu biyongereye ndetse ahamagarira abayobozi b’iyo mitwe guhagarika ibitero by’ubwicanyi.

Burkina Faso iyobowe na Guverinoma y’igisirikare kirangajwe imbere na Perezida Ibrahim Traore, ihanganye n’imitwe y’inyeshyamba yiyitirira Isilamu irimo Islamic States, Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin, (JNIM), ifitanye isano na al-Qaeda n’iyindi.

Muri Kanama uyu mwaka n’umutwe w’iterabwoba wa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM) ufitanye isano na Al Qaeda wagabye igitero cyahitanye abagera kuri 200 mu gace ka Barsalogho kari rwagati muri Burkina Faso, hafi y’ibirindiro by’ingabo za Burkina Faso.

Abo barwanyi barashe ku bantu bari bari gucukura indaki zizafasha abasirikare kurinda ako gace, icyo gitero cyanasize abasirikare benshi baburiwe irengero ndetse n’abagize umutwe w’iterabwoba batwara ibikoresho by’abasirikare.

Imitwe yitwaje intwaro muri Burkina Faso isa nk’aho irusha imbaraga igisirikare cya Leta, dore ko ubu igenzura ubutaka bungana na kimwe cya kabiri cy’igihugu nubwo ahenshi aba ari ahantu hadatuwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *